Urukiko Rukuru rwafatiye ibihano umunyamategeko wa Vincent Murekezi woherejwe na Malawi kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside, nyuma y’uko ruvuze ko uyu munyamategeko yagize imyifatire igamije gutinza urubanza rw’uwo yunganira.
Urugereko rw’uru rukiko rukorera i Nyanza mu Rwanda, rwagombaga gutangira kuburanisha Murekezi mu bujurire, gusa imbere y’inteko iburanisha uyu mugabo yaturitse ararira.
Yabwiye Urukiko ko uwo yari yahisemo ko amwunganira yivanye mu rubanza habura iminsi ibiri ngo bajye kuburana, kandi yari yaramaze kumwishyura.
Murekezi w’imyaka 64 yari umucuruzi ukomeye muri Malawi aho yari amaze imyaka 19 afite n’ubwenegihugu bwaho ku yandi mazina, yoherejwe mu Rwanda mu 2019 nyuma yo kugerageza izindi nzira zose z’ubucamanza bwaho atambamira koherezwa mu Rwanda.
Mu Rwanda, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye mu mujyi wa Butare aho ashinjwa ko yakoreye ibyaha, rwamukatiye gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, ibyaha we ahakana, ndetse akaba yarajuriye.
Urubanza rwe mu bujurire rwasubitswe kenshi kugira ngo ahabwe umwanya wo kubona umwunganizi mu mategeko aho yaje kubona Me Alex Kagame Kimonyo.
Yakomeje avuga ko yababajwe no kuba uwo munyamategeko yarivanye mu rubanza habura iminsi mike kandi yari yaramwishyuye.
Ati “Ku cyumweru ngira ngo mumenyeshe ko nageze muri gereza ya Nyanza ambwira ko yivanye mu rubanza ati ‘ibindi biri muri systeme y’urukiko bazabikubwira’."
Murekezi yabwiye Urukiko ko ibi uwari kumwunganira yamukoreye ari "akarengane", asaba Urukiko kumukurikiranira iki kibazo mu rugaga rw’abavoka.
Mu rukiko byavuzwe ko Me Alex Kagame Kimonyo yanditse amenyesha ko we n’itsinda rye bivanye mu rubanza kuko Murekezi atubahirije ibyo basezeranye.
Urukiko rwavuze ko rutemeye ibisobanuro uyu munyamategeko yatanze, ruvuga ko atinza urubanza, kandi mu byo yanditse aterekanye ibyo atumvikanyeho n’umukiliya we, kandi ko umukiliya we yerekana ibimenyetso ko yamwishyuye.
Urukiko rwategetse ko ruhanishije Me Alex Kagame gutanga amande y’ibihumbi 300 Frw, no kutagira ahandi aburana ataratanga ayo mande.
Me Kagame Alex yabwiye IGIHE ko iby’uko Murekezi avuga byo kuba yaramaze kumwishyura ari ibinyoma kandi yiteguye kujuririra ibihano yahawe n’urukiko mu gihe giteganywa n’amategeko.
Ati “Ni uburenganzira bwanjye kunganira umuntu cyangwa kutamwunganira, ibindi by’amategeko rero niba habayeho kubeshya turabeshyuza ibyo byo ntakibazo gihari.”
Umunyamakuru yahise amubaza niba biteguye kujuririra icyo cyemezo bafatiwe.
Ati “Hari igihe ntarengwa itegeko riteganya n’ibyo ndibukurikize. Ntakabuza [turajurira].”
Ku bijyanye n’uko uregwa avuga ko yari yamaze kwishyura uyu munyamategeko, we avuga ko bitabayeho kandi uregwa agomba kubigaragariza ibimenyetso.
Ati “Ibyo ni ibyo avuga nyine ariko nagaragaze ibimenyetso. Iyo aza kugaragariza Urukiko ibimenyetso aho ho ntabwo rwose nari kubona aho ninyagamburira.”
Urukiko rwahaye Murekezi ikindi gihe cyo gushaka umwunganira urubanza rwe rukazongera kuburanishwa tariki 12 Gicurasi 2026.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *