Urukiko rwakatiye Rashid gufungwa imyaka 7 kubera guhakana no gupfobya jenoside
Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2024

Rashid Hakuzimana yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rashid Hakuzimana yafunzwe muri 2021, yamenyekanye cyane kubera ibiganiro bye bitavugwaho rumwe yanyuzaga kuri You Tube bitajyanye n’umurongo uhamye igihugu cyihaye.
Mu rubanza rwe Rashid Hakuzimana yagiye yanga kwiregura ku birego yarezwe avuga ko akwiye kurekurwa kuko ari umunyapolitiki uvuga ibitagenda.
Mu isomwa ry’uru rubanza Rashid Hakuzimana ntiyari mu cyumba cy’urukiko ndetse no ku mashusho y’ikoranabuhanga yahuzaga urukiko na gereza ya Mageragere aho afungiye naho ntiyahabonekaga.
Kuri uyu wa kabiri urugereko rw’urukiko rukuru rukorera mu mujyi wa Nyanza rwamuhamije ibyo byaha byose.
Umucamanza yavuze ko isuzuma ry’urukiko ryasanze ari ibyaha yakoreye ku mbuga za You Tube harimo n’urwe. Urukiko ruvuga ko imvugo yagiye akoresha mu biganiro yakoreraga kuri You Tube zigize ibyo byaha. Muri izo mvugo harimo aho avuga ko kwibuka bikwiye kuvaho -ibi bikaba bigize icyaha cyo gupfobya jenoside.
Yavuze kandi ko abana barokotse jenoside yakorewe Abatutsi batitaweho kimwe n’abana b’abategetsi - ibyo bigize icyaha cy’amacakubiri.
Kuba yaravuze ko umuntu wese ugerageje kwiyamamaza kuba perezida wa Repubulika afungwa nabyo bigize icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Umucamanza yamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda milioni imwe.
Hakuzimana Abdoul Rachid yazaga mu rukiko ntawumwunganira afite nyuma yo gutandukana n’uwamwunganiraga mbere gato y’uko urubanza rwe mu mizi rutangira.
Mu rubanza mu mizi Hakuzimana Rashid ntiyigeze yiregura kuri ibyo byaha yarezwe. Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka ubwo byari biteganyijwe ko atangira kwiregura yanze kugira icyo avuga kuri ibyo byaha, avuga ko ntawamureze ko ahubwo yiteguye kurega umushinjacyaha ‘kwiyitirira umwuga’ anavuga ko amaze imyaka irenga 3 afunze azira ubusa.
Ntiharamenyekana niba azajuririra icyo gihano.
Rashid Hakuzimana yamenyekanye cyane mu biganiro yanyuzaga kuri Youtube byinshi binenga ubutegetsi kandi akavuga ko ari impirimbanyi iharanira demokrasi, ko icyo azira ari ukuvuga ibitagenda mu gihugu.
Ivomo:BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *