Urukiko Rukuru rwagaragaje ko impamvu Ingabire Victoire Umuhoza yatanze asaba ko iburanisha ku rubanza aregwamo n’Ubushinjacyaha ritakomeza kuko akeneye guhabwa iminsi yo kuganira na bagenzi be bareganwa zitatuma urubanza ruhagarara, rwemeza ko ruzakomeza ariko hakabanza iburanisha ry’ibanze.
Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Ni ibyaha bishingiye ku mahugurwa yahawe abayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda rya DALFA Umurinzi mu 2021, aho bahugurwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa "Blueprint For Revolution" cyanditswe n’Umunya-Serbia Srdja Popovic.
Abari bitabiriye amahugurwa bayobowe na Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa wayo, ni bo bareganwa na Ingabire Victoire.
Ingabire yagaragarije Urukiko ko akwiye kubanza kwemererwa guhura na bagenzi be bareganwa kugira ngo abashe kwiregura.
Yavuze ko impamvu ari uko Ubushinjacyaha bumurega bimwe mu byaha bifitanye isano n’amahugurwa kandi atarayitabiriye bityo akeneye kumenya ibyayabereyemo kugira ngo abashe kwisobanura.
Perezida w’Inteko Iburanisha uru rubanza, Ngabire Blaise, yasobanuye ko ku wa 17 Kamena 2026, Urukiko ruzahera ku iburanisha ry’ibanze hagamijwe gusuzuma no kureba ibibazo byose bishobora gukoma mu nkokora imigendere y’urubanza.
Ingingo ya 125 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itegenya ko iyo ibona bikenewe, inteko iburanisha imaze kubyumvikanaho na Perezida w’Urukiko ishobora kwemeza ko iburanisha ry’urubanza ryabanzirizwa n’iburanisha ry’ibanze, hakagenwa n’igihe rizabera.
Iyo ngingo inateganya ko iburanisha ry’ibanze ribera mu muhezo kandi Urukiko rutanga umurongo w’ibiza kuganirwaho muri iryo buranisha ry’Ibanze, nyuma yo kubyumvikanaho n’ababuranyi.
Mu gihe cy’iburanisha ry’Ibanze, urukiko rushobora gusuzuma ibijyanye n’iyakirwa ry’urubanza n’izindi nzitizi zishobora gutuma urubanza rudakomeza mu mizi cyangwa zikarukerereza.
Bimwe mu byigwaho mu iburanisha ry’ibanze harimo kwemeza imyirondoro, abatangabuhamya, kwemeranya ku ngingo zigize urubanza, ibimenyetso bizishyigikira n’amategeko impande zombi zishingiraho kuri buri ngingo; kwemeranya ku ngengabihe y’uburyo urubanza ruzaburanishwa hashingiwe ku ngingo zigize urubanza, kwemeza igihe buri ruhande rusaba kuzakoresha mu gusobanura buri ngingo no kumva abatangabuhamya barwo, kubaza impande zombi igihe bumva urubanza mu mizi rukwiye gutangirira no kurangirira n’ibindi.
Ingabire yari yabwiye Urukiko ko afite imbogamizi zirimo kuba atabasha kuvugana n’umuryango we uretse umugabo we kandi na we arwaye, kuba atemerwa gusenga, kubona umuti w’amenyo na pomade yo kwisiga kandi bituma atiteguye neza kuburana.
Yabwiye Urukiko ko afite ikibazo mu bijyanye n’imbaraga z’umubiri, amarangamutima na roho (imyemerere).
Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko nta tegeko riteganya ko uregwa agomba kuburana ari uko abonanye nabo bareganwa.
Bwagaragaje ko kubera imiterere ya dosiye, abaregwa batahabwa uwo mwanya, mu gihe bahabwa uburenganzira bwo kunganirwa no kuvugana n’abanyamategeko babo.
Undi mushinjacyaha yabwiye Urukiko ko Ingabire asangiye abunganizi na bagenzi be bityo ibyo bateguye byajya bimugezwaho binyuze mu bunganizi ariko Ingabire abitera utwatsi, avuga ko na we hari ibyo agomba kubaza no kumenya ku giti cye.
Ingabire abajijwe n’umucamanza niba koko yumva ataburana atabanje kuvugana na bagenzi be yahise agira ati “Birasaba ko mpura n’abagenzi banjye bansobanurire ibyabereye mu mahugurwa, ibyo bintu byakozwe bite? Mubuhe buryo? Mu ruhe rwego? Menye uko ngomba kwiregura.”
Me Gatera Gashabana yagaragaje ko uregwa yari akwiye guhabwa amahirwe ari gusaba kugira ngo ashobore gutegura urubanza mu bwisanzure.
Umucamanza yaje kumwambura ijambo akiri kuvuga, undi akomeza kuvuga agaragaza ko Ubushinjacyaha buhabwa umwanya wisanzuye ariko bo ntibawuhabwe.
Umucamanza yahise ategeka ko bandika ko Me Gatera Gashebana asuzuguye Urukiko bitewe n’amagambo yari avuze.
Me Gatera Gashabana yahise asaba ko bakwemererwa iburanisha ry’ibanze rikazasuzumirwamo ibibazo byose bihari mbere y’uko Ubushinjacyaha butangira gusobanura ibyo burega Ingabire.
Ku bijyanye n’ibibazo Ingabire yagaragaje Urukiko rwagaragaje ko ibyo avuga nta gihamya cy’uko koko yimwe ubwo burenganzira kandi ko mu buryo bwo gukemura ikibazo niba gihari, mu mikoranire n’izo nzego Ingabire yagejejeho ikibazo(RCS na MINIJUSTE), rusanga ibibazo byavuzwe bitahagarika iburanisha ry’urubanza.
Ku bijyanye no kuvugana n’abo bareganwa, Umucamanza yatanze igice cya nyuma ya Saa 13:30 kuba cyakoreshwa baganira kuri dosiye.
Ingabire Victoire yahise avuga ko igihe yaba ahawe ari gito, kandi ko atiteguye kuba yakwicarana nabo uyu munsi kuko hari dosiye zijyanye n’urubanza atarategura.
Yasabye ko mu gihe baba batarangije kuvugana bakwemererwa iminsi ine yari yasabye ariko umucamanza amwibutsa ko ibyo umuburanyi asabye urukiko byose atariko abyemererwa.
Umucamanza ati “Ibyiza byose umuburanyi avuga si ko urukiko rubyemera ko ari byo byiza cyangwa ari ko kuri, ukuri ni uko urubanza ruzakomeza Ejo.”
Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza ku wa 17 Kamena 2026
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *