Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Yanditswe: Thursday 12, Mar 2026
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku cyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo nta shingiro bufite, bityo agomba gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Icyemezo cy’urukiko ku bujurire bwa Barafinda cyasomye ku wa 12 Werurwe 2026. Barafinda yasomewe adahari.
Ku wa 3 Werurwe ni bwo hatangajwe ko Barafinda n’abo bareganwa barimo Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Japhet Nkeramihigo na Tumukunde bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu bihe bitandukanye, Barafinda Sekikubo Fred afatanyije na Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet bahuje umugambi wo kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya YouTube.
Babaga bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, bagatizwa umurindi n’abaterankunga bo hanze bumva kandi bakunda ibyo bavuga muri ibyo biganiro.
Ku wa 9 Werurwe 2026 abo bareganwa na Barafinda bo bafungurwa, bagakurikiranwa badafunze.
Mu gihe abo abareganwa na Barafinda barekuwe by’agateganyo ku wa 9 Werurwe 2026, kuri uwo munsi uyu musaza we yaburanye ubujurire bwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza rwabereye mu muhezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *