skol
fortebet

Urukiko rwategetse ko urubanza rwa ’Sankara’ n’urwa Herman zihuzwa

Yanditswe: Thursday 01, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko urubanza rwa Callixte Nsabimana uzwi nka ’Sankara’ n’urwa Herman Nsengimana zihuzwa.

Sponsored Ad

Aba bombi babaye abavugizi b’umutwe wa FLN hagati ya 2018 na 2020, bashinjwa ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Uyu munsi kuwa kane urukiko rwavuze ko rwasanze ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo guhuza izi manza bufite ishingiro kuko ibyo baregwa bifitanye isano.

Mu iburanisha mu kwezi gushize, ’Sankara’ yasabye ko urubanza rwe n’urwa Nsengimana zahuzwa n’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, ukiri kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Me Moise NKUNDABARASHI wunganira Sankara, yavuze ko urukiko rwasuzuma neza ko guhuzwa kw’izi manza ntacyo byakwica kuko Sankara yari yaratangiye kwiregura naho Herman we akaba atabitangira.

Me Ndutiye Yousuf umwe mu baregera indishyi z’akababaro, na we yari yavuze ko izi manza zikwiye guhuzwa kuko ari bwo indishyi baregera zatangwa neza kuko bariya bantu uko ari batatu; Sankara, Rusesabagina na Herman ari bo bari imbere mu bikorwa byabahekuye.

Icyo gihe kandi, ukuriye inteko iburanisha urubanza rwa Sankara, yavuze ko nta dosiye ya Rusesabagina barakira bityo ko guhuza n’uwo batarabonera dosiye byo bitashoboka.

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2020 urukiko rwavuze ko ibyo ubushinjacyaha bwasabye bifite ishingiro , rutegeka ko urubanza ruregwamo Sankara na Herman rugomba guhuzwa kuko ibyo baregwa bose bifitanye isano. Urubanza rw’aba bombi rukazasubukurwa ku wa 24 Ugushyingo 2020.

Iki cyemezo cyasomwe Nsabimana Callixte Alias Sankara n’umwanganira mu mategeko Me Nkundabarashi Moise batari muri Salle basanzwe baburaniramo hifashijwe ikoranabuhanga mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari ku cyicaro cy’urukiko i Nyanza.

Bwana Rusesabagina, ubushize yemeye ko ari mu bashinze umutwe wa FLN, ariko yabwiye urukiko ko batawushinje ugamije ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida Paul Kagame avuga ku ifatwa rya Rusesabagina mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda mu kwezi gushize, yavuze ko imanza z’aba zizahuzwa.

Bwana Kagame yagize ati: "... bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi..."

Uyu munsi urukiko rwavuze ko urubanza rwa ’Sankara’ na Nsengimana ruzatangira tariki 24 z’ukwezi gutaha kwa 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa