skol
fortebet

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Prince Kid iminsi 30

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishimwe Dieudonne ’Prince Kid’, yasomewe iki cyemezo cy’Urukiko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.

Ishimwe Dieudonne AKA Prince Kid, yasomewe iki cyemezo cy’Urukiko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Urukiko rufashe iki cyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Ishimwe Dieudonne nyuma y’uko bisabwe n’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko Prince Kid, bwavuze ko hari impamvu zikomeye zikwiye gutumwa uregwa akurikiranwa afunzwe.

Mu iburanisha ryabereye mu muhezo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwagarutse ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu batangabuhamya barimo n’abakobwa bivugwa ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa kuri Prince Kid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa