skol
fortebet

Urukiko Rwibanze rwa Kiyumba rwanzuye ko Musonera wari ugiye kuba Umudepite afungwa by’Agateganyo

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Musonera Germain yakatiwe gufungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, Urukiko Rwibanze rwa Kiyumba rwategetse ko Musonera wari ugiye kuba Umudepite ariko akaza gukurwa ku rutonde agiye kurahira afungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga mu iburanisha bwari bwavuze ko muri Jenoside yakorewe abatutsi Musonera yari atunze imbunda.

Bwavuze kandi ko uyu Musonera Germain ashinjwa Icyaha cya Jenoside n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside akekwa gukora igihe yari atuye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 10 Nzeri 2024.

Urukiko Rwibanze rwa Kiyumba rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Musonera Germain akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994 ndetse b’ubufatanyacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa