skol

Urwego rw’Ubucamanza rwamaganye abaherutse guhohotera umucamanza i Rusizi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 July 2021

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwamaganye ibikorwa bigayitse by’urugomo no gusagarira abakozi b’Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe barimo Umucamanza n’Umwanditsi.


Urwego rw’Ubucamanza rukaba rwibukije buri wese ko gushyira iterabwoba cyangwa igitutu icyo ari cyo cyose ku mucamanza kubera icyemezo yafashe bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Ku wa gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021, ahagana i saa moya za mu gitondo,abagore basaga mirongo itanu bo mu Karere ka Rusizi bakoze igisa nk’imyigaragambyo bafata mu mashati umucamanza ku Rukiko mu Karere ka Rusizi bavuga ko uwabashishikarije kujya mu bucuruzi ry’ihererekanya ry’amafaranga rizwi nka Pyramide yatawe muri yombi nyuma akaza kurekurwa yakurikiranwa n’amategeko.

Aba bagore bari bariye karungu bibaza ukuntu uwitwa Niyoyankunze Esperance ari kwidegembya yarabibye asaga Miliyoni magana atanu y’u Rwanda (500.000.000Frw) mw’ihererekanya ry’amafaranga mu kiswe Blessing akabacikira mu Mujyi wa Kigali nyuma akaza gufatwa agashyikirizwa RIB nyuma bakamubona i Kigali kandi atarabishyuye.

Aba baturage bavuga ko bashishikarijwe kujya muri irihererekanya ry’amafaranga (pyramide) babeshywa ko ari Ibimina mu buryo bubiri hari ikitwa ‘Ujama’ ndetse na ‘Blessing’ baje kwamburirwamo bandikira Minisitiri w’intebe kuwa 01 kamena 2021 basaba Leta ko yabafasha kwishyuza ababambuye amafaranga yabo.

Niyoyankunze Esperance wari warabashishikarije ku jya muri iyi pyramide yitwa Blessing yaje kuva mu karere ka Rusizi aho atuye akaba ari naho yakoreye ibikorwa byose ahungira ikigali aza gufatirwayo ashyikirizwa RIB n’ubushinjacyaha ntiyazanwa kuburanishirizwa i Rusizi nkuko abandi babazana.

Ku itariki ya 04 Nyakanga2021, Rugwiro Nadine na Nyirabashongore Laetitia bashinze pyramide yitwa Ujamaa batawe muri yombi na RIB, barafunzwe mugihe iperereza rigikorwa kugirango bashyikirizwe urukiko.

Niyoyankunze Esperence washinze pyramide yitwa Blessing yafashwe mbere yabo, aza kurekurwa mu buryo abaturage bavugako batazi,ikimina kimwe cyari kigizwe n’abantu 500.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rulindo: Yabyaye impanga ku myaka 17 abana n’umugabo amezi abiri

Umukobwa wo mu murenge wa Base akarere ka Rulindo, yavuye iwabo agiye...
20 October 2021 0

Muhanga: Hakurikiranywe uwibye umwana, uwateye inda yidegembya

Umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yatewe inda,...
20 October 2021 0

Musanze: Uwasambanyije umwana ashaka kumugira umugore yakatiwe igifungo...

Kuwa gatatu, tariki ya 05 Gicurasi 2021, ubushinjacyaha bwasabiye umusore...
20 October 2021 0

Rusizi: Abana basigiwe uburwayi n’uwabasambanyije ntibavuzwa

Umugabo wasambanyije abana batanu mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi...
19 October 2021 0

Musanze: Umwana w’imyaka 10 yafatiwe ku ngufu mu ishyamba

Abatuye ku isanteri ya Kabaya muri Musanze bavuga ko hari umugabo wafashe...
19 October 2021 0

Musanze: Uwatewe inda n’umusirikare arasaba ubuyobozi bwa RDF...

Mu mwaka wa 2017, Ange wari ufite imyaka 17 yiga mu mwaka wa kabiri...
19 October 2021 0