Ubutabera buhabwa abana bakurikiranyweho ibyaha cyangwa abakorewe ibyaha, ni kimwe mu bihangayikishije inzego zitandukanye z’igihugu kugira ngo abo bana bahabwe ubutabera bukwiye kandi bwihuse.
Isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside kuri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025, byagaragaye ko hakiri ikibazo cy’uburenganzira bwo kunganira abatishoboye n’abana mu nkiko bidakorwa uko bikwiye, by’umwihariko ikibazo cya bamwe mu bana bafungiye mu Igororero rya Nyagatare.
Mu bibazo byagaragaye ni uko usanga bahurira n’abunganizi babo ku rukiko batateguranye imanza mbere, bamwe mu bunganizi batajuririra imanza z’abana ku gihe bigatuma igihe cyo kujurira kirenga n’ibindi.
Hari kandi ibibazo by’abana bafungwa by’agateganyo mu gihe bagikurikiranyweho ibyaha, umubare muto w’ababunganira utuma bamwe mu bana babazwa badafite ababunganira n’ibindi bitandukanye.
Ubusanzwe abana bafungwa ni abafite imyaka guhera kuri myaka 14 kugera kuri 17.
Imibare y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, igaragaza ko kuri ubu abana 503 ari bari mu igororero barimo 19 b’abakobwa.
Ubushinjacyaha busobanura ko ubusanzwe amategeko ateganya ko ihame ari uko umwana akurikiranwa adafunzwe, irengayobora rikaba ko yafungwa mu gihe akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka itanu cyangwa mu gihe yakoze isubiracyaha.
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonaventure, yavuze ko mu gihembwe cya Mbere cy’umwaka wa 2024/2025 bwakiriye dosiye 680, muri zo 306 ziregerwa inkiko na ho izindi 373 zishyingurwa by’agateganyo.
Muri ayo madosiye abana 509 ni bo bari bafunzwe abandi 191 bari bakurikiranywe bari hanze.
Muri bo 347 bafunguwe n’Ubushinjacyaha, 96 bubaregera urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, 43 barafungurwa mu gihe 53 bafunguwe.
Ruberwa yavuze ko imibare y’Ubushinjacyaha kandi yerekana ko guhera muri Mutarama 2025 kugeza muri Kamena uwo mwaka hakiriwe dosiye 711, abari bafunzwe bari 490, Ubushinjacyaha bwarekuye 325, buregera urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo abana 91, muri bo 36 bararekurwa.
Ati “Akayunguruzo kaba kakozwe ku buryo abagera mu igororero haba hakoreshejwe imbaraga nyinshi cyane.”
Yagaragaje ko hari ubwo abana bafungwa ku mpamvu z’umutekano wabo mu gihe bakoze ibyaha ariko ko hakwiye ubuvugizi ku buryo hashyirwaho ibigo byo gushyiramo abo bana by’igihe gito aho gufungirwa muri za kasho mu gihe bari gukorwaho iperereza.
Ati “Turasaba ubuvugizi butuma Ubugenzacyaha budashyira abana mu makasho kubera impamvu z’umutekano, ntekereza ko bwakorwa kuri twese, inzego zose zikabishyiramo imbaraga hakaba hakubakwa ibigo bishyirwamo abana bafite bene ibi bibazo. Kuko aho kugira ngo urekure umwana, nagera muri sosiyete bamukomeretse wenda cyangwa bamwice, hakwiye kubaho ahantu hatari muri kasho ariko hakaba ahantu umwana yakwitabwaho hagati y’igihe bikekwa ko yakoze icyaha. Icyo kigo nta gihari tugasanga hakwiriye ubuvugizi kugira ngo byubakwe, abo bana bashobore kurindirwa umutekano badafunzwe.”
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonaventure, yasabye ko hashyirwaho ibigo bizajya bifasha abana mu gihe bagikorwaho iperereza aho gufungirwa muri za kasho
Kunganira abana biracyari ingorabahizi
Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hakiri ikibazo cy’abavoka bake bunganira abana bitewe n’umubare w’amadosiye y’abana bakurikiranyweho ibyaha.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique, yasobanuye ko usanga hari abavoka batatu gusa mu Karere kose bikaba byaba imbogamizi ko abana bose bafungwa babona ababunganira muri RIB.
Umugenzuzi muri RIB, Bateta Jeanne, yavuze ko bahagurukiye ibijyanye no gukurikirana no gufunga abana muri kasho nubwo usanga hari ubwo bafungwa kubera impamvu z’umutekano wabo.
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yasobanuye ko mu myaka itanu ishize urugaga rwunganiye abana 18.986 guhera mu Bugenzacyaha.
Yerekanye ko nubwo hageragezwa gushaka uko abana bose bunganirwa mu mategeko ariko hari inzitizi ishingiye ku mushahara muto ugenerwa abavoka baburanira abana, utuma abenshi batabyitabira.
Yasobanuye ko izo nzitizi zikomeje gushakirwa umuti binyuze mu rugaga ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera.
Depite Mushimiyimana Lydia, yabajije niba kuba ibigenerwa abunganira abana ari bike bidashobora gutuma uburyo bunganirwamo bubamo ikibazo, bikaba byatuma abana batabona ubutabera bukwiriye.
Me Nkundabarashi yavuze ko hakorwa ibishoboka kugira ngo uwunganiwe ahabwe ubutabera bukwiye kuko ari zo nshingano z’ibanze.
Hari abakoreshwa mu kwambutsa ibiyobyabwenge
Col. (Rtd) Kabanda yasobanuye ko ibyaha abana bafungwa bakunze kuba bakoze birimo ubwicanyi, ubujura, gusambanya abana no gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Yavuze ko hari abana usanga bakoreshwa ibyaha n’abantu bakuru aho kuri ubu usanga bamwe banakoreshwa mu kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu no kubikwirakwiza.
Ati “Biroroshye kuvuga ko tutagomba kubafunga ariko se dufite ikihe gisubizo, nitutabafunga turabajyana he? Ese hari ikindi gikorwaremezo gishobora kwakira abo bana kugira ngo tutabashyira muri kasho zacu?”
Yakomeje ati “Urasanga bajya gukubita no gukomeretsa kenshi ugasanga barakoresha ibikoresho bibabaje, uretse no kunywa urumogi ahubwo basigaye bakoreshwa n’abantu bakuru ngo bambutse urumogi. Ubu usanga abana benshi bavana urumogi mu bihugu duturanye bakabyinjiza mu Rwanda. Bazi ko gukoresha abana, batafatwa cyangwa babadohorera mu byaha.”
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, Depite Madina Ndangiza, yavuze ko kubona abana biyongera mu gukora ibyaha biteye impungenge kandi ko ari inshingano za buri wese mu kubikumira.
Ati “Ibijyanye no gukumira icyaha ni inshingano za buri wese, nkatwe nk’abadepite, umubyeyi hakwiye kubaho ikintu cyo gukumira kugira ngo iki kintu cy’ibyaha bikomeje kwiyongera bigabanyuke.”
Hakenewe urugereko rwihariye rw’abana
Umushinjacyaha Ruberwa yasobanuye ko kuri ubu usanga abana baburanira mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’umuryango n’imbonezamubano bityo ko na byo bishobora kuba inkomyi mu gutanga ubutabera.
Yavuze ko hakenewe ko hashyirwaho urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’abana rufite ububasha mu gihugu hose ku buryo byakorohera abana bakajya baburanishirizwa hafi y’aho bafungiwe.
Kuri ubu usanga urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’abana ari inkiko zisumbuye ziri mu ifasi y’aho bagikoreye, bisobanuye ko mu gihe umwana yakorera icyaha i Rusizi, ajya gufungirwa by’agateganyo i Nyagatare ariko akaburanira mu mizi mu Karere ka Rusizi.
Ruberwa yasobanuye ko ibyo bigira ingaruka zishobora gutuma abana batabonana n’abavoka babo mbere y’urubanza ngo barutegurane.
Mu gukemura icyo kibazo hari hatekerejwe uko hakoreshwa ikoranabuhanga rya e-court mu Igorero rya Nyagatare ariko abana bagaragaje ko iyo baburanira kuri iryo koranabuhanga baba bameze nk’abirebera filimi bigatuma batita ku byo bari kuburana.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Kayigamba Pacifique, yavuze ko kuri ubu usanga abana bari gukoreshwa no mu kwambutsa ibiyobyabwenge
Umugenzuzi muri RIB, Bateta Jeanne, yavuze ko nta bana bazongera gufungwa hadakurikije amategeko
Abadepite basobanuriwe inzitizi zikiri mu butabera buhabwa abana mu Rwanda




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *