skol
fortebet

Uwari umukozi wa Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’igice

Yanditswe: Friday 22, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali yahanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’igice uwari umukozi w’umuhanzi w’icyamamare nyakwigendera Kizito Mihigo witwa Jean Bosco Nkundimana.
Umucamanza yavuze ko Jean Bosco Nkundimana ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gushaka kwambutsa Kizito Mihigo banyuze ahantu hatemewe n’amategeko ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cyo gutanga ruswa.
Mu bandi babiri bareganwa umwe muri bo yagizwe umwere mu gihe undi yahanishijwe gufungwa amezi (...)

Sponsored Ad

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali yahanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’igice uwari umukozi w’umuhanzi w’icyamamare nyakwigendera Kizito Mihigo witwa Jean Bosco Nkundimana.

Umucamanza yavuze ko Jean Bosco Nkundimana ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gushaka kwambutsa Kizito Mihigo banyuze ahantu hatemewe n’amategeko ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cyo gutanga ruswa.

Mu bandi babiri bareganwa umwe muri bo yagizwe umwere mu gihe undi yahanishijwe gufungwa amezi atatu. Abo bombi urukiko rwategetse ko bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndikumana Jean Bosco wari umukozi wa Kizito Mihigo afungwa imyaka itanu n’amezi atandatu mu gihe uwagombaga kwerekana inzira banyuramo binjira mu Burundi yakatiwe gufungwa amezi atatu naho umushoferi wabatwaye agirwa umwere.

Ndikumana Jean Bosco na Ngayabahiga Joël baburanye bemera ko bashatse kwambutsa Kizito Mihigo ndetse ko bari bazi uwo mugambi we wo kujya mu Burundi.

Harerimana Innocent we ahabwa ikiraka cyo kubatwara yabwiwe ko bagiye mu gitaramo i Nyaruguru ndetse ngo yageze mu modoka, Kizito yamaze kubwira abandi ko bakora ibishoboka byose ntamenye ibyo barimo.

Mu kwiregura kwe yahakanye ko atigeze abimenya ndetse n’abo bareganwa baramushinjuye. Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Harerimana yari azi uwo mugambi. Yategetse ko aba umwere.

Ngayabahiga we yaregwaga ibyaha bibiri birimo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

Yahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso mu gushaka kwambutsa Kizito kuko ni we wagombaga kugaragaza inzira banyuramo i Nyaruguru nk’umuntu wari usanzwe ahatuye. Yagizwe umwere ku cyaha cyo gutanga ruswa kuko nta bimenyetso bikimuhamya.

Ngayabahiga yagombaga gufungwa amezi atandatu ariko kubera uko yitwaye mu iburanisha, ntagore ubutabera ndetse n’icyaha yakoze kikaba nta ngaruka mbi cyateje byatumye Umucamanza amukatira gufungwa amezi atatu ariko bitewe n’uko amazemo igihe kirenze, ategeka ko ahita arekurwa.

Nkundimana we yasanganywe ibihumbi 420 Frw n’amadolari 300. Ubushinjacyaha buvuga ko bakimara gufatwa, Kizito yashyize ku ruhande ababafashe abemerera kubaha ibihumbi 200 Frw barabyanga.

Icyo gihe Ndikumana yarabereye ababwira ko bacisha make bakumvikana wenda akabaha ibihumbi 300 Frw.

Mu kwiregura kwe yavuze ko ibyo byahimbwe n’ubushinjacyaha ngo kuko amafaranga yayakuye mu rugo, ndetse yashakaga kugura isambu yari yararambagije iwabo mu Karere ka Nyaruguru.

Ndikumana we yagombaga gufungwa imyaka irindwi, akanatanga ihazabu ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi 940 Frw nk’igihano kiremereye ariko bitewe no kuba icyaha yakoze nta ngaruka mbi cyateje, bamukatiye gufungwa imyaka itanu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 764.

Urukiko rwategetse ko igarama ry’urubanza n’amafaranga yafatiriwe byose biguma mu isanduku ya Leta nk’uko biteganywa n’amategeko.

Umugambi wo gushaka gutoroka kwa Kizito Mihigo watangiye gucurwa muri Mutarama 2020, ukwezi kumwe mbere y’uko atabwa muri yombi. Umukozi wa Kizito bivugwa ko ari we winjije uwitwa Ngayabahiga muri iyi dosiye. Harerimana we ni we wari umushoferi muri icyo gikorwa.

Abo bantu ngo bari bafite umuntu wabijeje ko aza kubafasha maze uyu muhanzi akambuka umupaka akerekeza hanze y’u Rwanda, gusa yaje gufatwa bitaragerwaho.

Umunsi Kizito yatawe muri yombi, abaturage bavuze ko basanze aryamye mu ishyamba riri hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.

Muri uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.

Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

Tariki 13/02/2020 Kizito Mihigo yafashwe ari kumwe na Harerimana na Ngayabahiga hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nk’uko polisi y’u Rwanda yabivuze.

Kizito yashinjwe ibyaha byo "kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa".

Hashize iminsi itatu afunze - tariki 17/02/2020, polisi yasohoye itangazo ivuga ko "Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa