Uwayo Theo wari ushinzwe imari muri RBC yafunzwe by’agateganyo
Yanditswe: Tuesday 25, Mar 2025

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Uwayo Theo Principe wari ushinzwe imari muri RBC, afungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha birimo icyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 25 Werurwe 2025.
Akekwaho ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije amategeko no kwiha ububasha mu mirimo itari iye.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha akekwaho bikekwa ko yabikoze kuva mu 2022.
Bwasobanuye ko ku wa 27 Nzeri 2022 ari bwo RBC yari ifite inkunga yo gukora ibikorwa bitandukanye, abakozi bakora inama bashaka uko yakoreshwa ndetse hafatwa n’ibyemezo ku bigomba gukorwa.
Icyo gihe ngo biyemeje kubaka ibigo byari biri Huye, Karongi, Musanze na Rwamagana.
Nubwo byari bimeze bityo ariko ngo bari bafite ikibazo kijyanye no gusiganwa n’igihe kuko umuterankunga yari yaratanze igihe ntarengwa cyo kuba bamaze gukoresha iyo nkunga.
Ngo Umuyobozi Mukuru wa RBC yandikiye Rwanda Housing Authority ayigisha inama y’uburyo byakorwa, nayo isaba gutanga isoko binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko.
Ibyo byakozwe ku bigo byari kubakwa i Huye n’i Rwamagana ariko bigeze kuri Karongi na Musanze ngo hatangwa isoko bitanyuze mu nzira ziteganywa ahubwo rihabwa ikigo cya Home Standard Entreprise cyari gifite isoko risanzwe muri RBC ryo gusana ibyangiritse.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko Karongi hakoreshejwe miliyoni 403 Frw mu gihe Musanze hakoreshejwe miliyoni 39 Frw.
Yavuze ko ibyo babikoze nyamara Rwanda Housing Authority yarabagiriye inama yo gutanga isoko mu nzira zemewe ndetse bahabwa n’abakozi bo kubafasha ngo bihutishe ishyirwa mu bikorwa ryabyo ariko birangira babikoze mu buryo butanyuze mu mucyo.
Ku cyaha cyo kwiha ububasha mu mirimo itari iye, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Uwayo yasinyiye umukozi mushya ibaruwa imwinjiza mu kazi muri RBC kandi nta bubasha yari abifitiye.
Bwasabye urukiko ko uregwa afungwa by’agateganyo hashingiwe ku kuba yarirengagije imyanzuro y’inama yari iyobowe n’Umuyobozi Mukuru agafata icyemezo cyo gutanga isoko nta piganwa ribayeho.
Ibindi yirengagije ngo ni ibaruwa ya RHA yasubije ibwira RBC ko igomba gukoresha ipigana binyuze mu nzira ziteganywa, ubuhamya bw’umukozi muri Rwanda Housing Authority wabujije Uwayo gutanga isoko mu buryo budaciye mu mucyo no kuba yari asanzwe azi inzira isoko rya Leta ritangwamo ariko akabyirengagiza.
Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko gufungwa by’agateganyo binashingiye ku kuba hagikorwa iperereza bityo ashobora kuribangamira.
Yavuze ko hari abantu bagomba kubazwa kuri iyo dosiye bityo ko kurekurwa kwe byabangamira iperereza.
Ku rundi ruhande, Uwayo yahakanye ibyaha aregwa asaba ko yarekurwa akaburana adafunzwe.
Yagaragaje ko umushinga wo kubaka ibyo bigo mu ntara zitandukanye wagombaga gutwara miliyari 1 Frw na miliyoni 600 Frw, bivuze ko kimwe cyagombaga gutwara miliyoni 315 Frw kuko hari kubakwa ibigo bine.
Yavuze ko ibigo bibiri byagombaga kubakwa i Karongi na Musanze byagombaga gutwa miliyoni 630 Frw ariko kubyubaka byatwaye miliyoni 460 Frw bivuze ko bitateje leta igihombo ahubwo ko hacunguwe arenga miliyoni 160 Frw ku yari yateganyijwe mu ngengo y’imari.
Yavuze ko habayeho ipiganwa risesuye abantu bararitsindira bitandukanye n’ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta ryabayeho.
Uwayo yavuze ko umukozi wari mu bashinzwe amasoko muri RBC, Ubushinjacyaha bugenderaho atari uwo kwizerwa kuko ari mu batangaga amasoko yashobora guhombya leta, bikagenda bivumburwa.
Yagaragaje ko hari ubwo uwo mukozi yigeze gutanga isoko ryari rigiye guhombya leta arenga miliyoni 26 Frw biza kumenyekana, hari isoko yatanze ryo gutera ibiti aho kimwe cyari cyagenewe ibihumbi 900 Frw nabyo biza kumenyakana bityo ko ubuhamya bwe butashingirwaho.
Me Bayingana Janvier umwunganira mu mategeko, yavuze ko ubusanzwe itegeko ribuza abantu gutanga isoko mu buryo bunyuranyije amategeko, kandi ko muri RBC ryatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yasobanuye ko uwo yunganira inshingano ze zari ukwishyura ibyakozwe kandi ko atajyaga kugenzura kandi yahawe raporo yanyuze no ku bandi banashinzwe kugenzura ibyakozwe.
Yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga bihabanye n’ukuri, yerekana ko uwo yunganira atari akwiye kubazwa igikorwa yakoze cyo kwishyura kandi nyamara byari byaremejwe n’akanama k’amasoko.
Ku bijyanye no kwiyitirira ububasha, Me Bayingana yavuze ko nta bubasha uwo yunganira yiyitiriye ahubwo ibyo yakoze byari inshingano ze kandi uwo mukozi mbere y’uko yinjira mu kazi yabanje gusinyana amasezerano n’Umuyobozi Mukuru bityo ko iyo biza kuba binyuranyije n’amategeko uwo muyobozi mukuru atari gushyira umukono kuri ayo masezerano.
Yasabye urukiko ko mu gihe rwabibona ukundi hari abishingizi batanzwe, bemera kwishingira Uwayo akaba yakurikiranwa ari hanze.
Yarusabye kuba bwamutegeka kujya yitaba Ubushinjacyaha, kutarenga imbibi z’aho atuye n’ibindi bitandukanye.
Yashimangiye ko kuba Uwayo yarekurwa agakurukiranwa ari hanze byaba ari ugufasha ubutabera, gufasha Ubushinjacyaha gukora iperereza bwisanzuye no gufasha umuryango w’uregwa.
Yavuze ko uwo yunganira yakurikiranwa ari hanze, yazahamwa n’ibyaha akabihanirwa n’amategeko.
Nyuma yo gusuzuma izo mpaka n’ubwiregure bw’ababuranyi, Urukiko rwasanze kuba Uwayo yaraburanye ahakana ibyaha, ruvuga ko ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho icyaha akurikiranyweho cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku bijyanye no kwihesha ububasha mu mirimo itari iye, rwemeje ko ibyagezweho mu iperereza bihagije hanashingiwe ku mvugo z’uwari umukuriye wavuze ko bitari mu nshingano ze gusinyira umukozi winjira mu kazi, bityo ko hari impamvu zikomeye zituma agikekwaho.
Ku bijyanye no kuba yaburana afunzwe by’agateganyo cyangwa adafunzwe, Urukiko rusanga agomba gukirikiranwa afunzwe mu Igororero rya Nyarugenge.
Rwashimangiye ko arekuwe ashobora kubangamira iperereza kuko hari amakuru agikusanywa ku byo akurikiranyweho, ndetse ko ashobora gutoroka ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho.
Rwibukije ko ababuranyi bemerewe kujurira mu gihe kitarenze iminsi itanu, urubanza rukimara gusomwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *