Uwimanimpaye yagizwe Umuhuzabikorwa w’lkigo Ngororamuco cya Gitagata
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 4 Werurwe 2026 yagize Uwimanimpaye Jeanne d’Arc Umuhuzabikorwa w’lkigo Ngororamuco cya Gitagata asimbuye Bahame Hassan wari umuyobozi wacyo uri gukurikiranwa mu butabera.
Uwimanimpaye agiye kuyobora iki kigo mu gihe uwo asimbuye akekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo.
Uyu mugore yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2024. Mu 2013 yatorewe kuba Visi Perezia w’Umutwe w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Yumvikanye cyane mu 2015 ubwo havugururwaga itegeko nshinga, by’umwihariko ingingo ya 101 yerekeye manda z’umukuru w’igihugu.
Muri manda yarangiye mu 2024, Uwimanimpaye yari muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo n’Imari by’Igihugu, PAC.
Ikigo Ngororamuco cya Gitagata kigororerwamo abakobwa, giherereye mu karere ka Bugesera.
Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagizwe Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *