skol

Wa Mushinwa wakubise abakozi be abaziritse ku giti yakatiwe

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 20 April 2022

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Mata 2022, wategetse ko Umushinwa Shujun Sun afungwa imyaka 20 nyuma yo kumuhamya icyaha cy’iyicarubozo yakoreye abakozi be abashinja kumwiba amabuye y’agaciro.


Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Mata 2022, wategetse ko Umushinwa Shujun Sun afungwa imyaka 20 nyuma yo kumuhamya icyaha cy’iyicarubozo yakoreye abakozi be abashinja kumwiba amabuye y’agaciro.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi nirwo rwakatiye uyu mushinwa, rutegeka ko ahita afatwa agafungwa ntayandi mananiza

Shujun Sun yarezwe muri dosiye imwe na Renzaho Alexis wari Enjeniyeri ushinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe Umutekano mu kigo cya Shujun Sun gikorera mu Turere twa Rutsiro na Nyamasheke. Bagejejwe mu butabera bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bw’icyaha cy’iyicarubozo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwategetse ko Shujun Sun ahabwa igihano cy`igifungo cy`imyaka 20 naho Renzaho Alexis agahanishwa igifungo cy’imyaka 12.

Rwanzuye ko Shujun Sun afatanya na Renzaho kwishyura Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien buri wese 2.500.000 Frw y’indishyi z’akababaro k’ibyo bakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw y’ingwate yatanze aregera indishyi; Bihoyiki agahabwa 2.500.000 Frw y’akababaro k’ibyo yakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw.
Icyakora Shujun Sun na Renzaho Alexis bibukijwe ko bafite ukwezi kumwe ko kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Prince Kid iminsi...

Ishimwe Dieudonne ’Prince Kid’, yasomewe iki cyemezo cy’Urukiko ku gicamunsi...
16 May 2022 0

RIB yashyikirije Ubushinjacyaha Dosiye ya Miss Elsa na Notaire...

Ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya...
16 May 2022 0

Laurent Bucyibaruta wabaye perefe wa Gikongoro yagaruwe mu rukiko

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere rwakomeje...
16 May 2022 0

Urubanza rwa Bucyibaruta I Paris: Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko nta...

Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwa Bucyibaruta Laurent rubera I Paris mu...
12 May 2022 0

Urukiko rwakatiye abagabo batatu imyaka 155 kubera kwivugana ufite ubumuga...

Mu gihugu cya Malawi , Urukiko rwakatiye buri umwe mu bagabo batatu imyaka...
12 May 2022 0

Urubanza rwa Micomyiza Jean Paul ukekwaho uruhare muri Jenoside...

Micomyiza Jean Paul ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu...
11 May 2022 0