Nyuma y’uko Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rufashe icyemezo cyo gukurikirana Yugi Umukaraza afunze iminsi 30 y’agateganyo, uyu musore yamaze kujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rufashe icyemezo cyo gufunga Yugi Umukaraza iminsi 30 y’agateganyo we n’abamwunganira mu by’amategeko bahise bajuririra iki cyemezo.
Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026 nyuma yo kuregwa na Shaddyboo kumufatirana yasinze akamusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.
Mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Yugi Umukaraza yahise atangira gukurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu myanzuro y’urubanza rw’uyu musore, urukiko rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma Yugi Umukaraza akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyakora rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Ku rundi ruhande, nyuma y’uko ibizamini bigaragaje ko na Shaddyboo yari afite ibiyobyabwenge mu mubiri, ku wa 6 Nyakanga 2026 yajyanywe ku bushake bwe muri Isange Rehabilitation Centre.
Ubugenzacyaha bwatangaje ko yajyanywe muri icyo kigo kugira ngo afashwe kureka gukoresha ibiyobyabwenge, ahabwe ubufasha bwo mu by’imitekerereze, ndetse hanakorwe isuzuma ryimbitse rigamije kumenya impamvu zishobora kuba zituma abikoresha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *