skol

Abaganga b’u Bushinwa bamaze kuvura Abanyarwanda ibihumbi 730

Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026

featured-image

Umuyobozi Ushinzwe serivisi z’Ubuvuzi mu Ntara ya Inner Mongolia, imaze imyaka 45 yohereza abaganga b’Abashinwa mu Rwanda, yatangaje ko kuva mu 1982, iyi Ntara yohereje mu Rwanda amatsinda 26 y’abaganga agizwe n’inzobere 343.

Abo baganga bavuye abarwayi barenga ibihumbi 730, barimo abasaga ibihumbi 40 babazwe n’indembe 16.400.

Byagarutsweho ku wa 22 Mutarama 2026, ubwo Abashinwa baba mu Rwanda n’inshuti zabo bahuriraga mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2026, banakira itsinda ry’abaganga 19 bashya, bishimangira imikoranire ihamye hagati y’ibihugu byombi.

Umwaka mushya w’Abashinwa bakunze kwita ‘Spring Festival’, kuri iyi nshuro witiriwe Ifarashi (The year of the Horse), umaze imyaka isaga ibihumbi bine wizihizwa. Urangwa n’ibirori bimara iminsi 15, aho Abashinwa bafata umwanya wo gusura inshuti n’abavandimwe babifuriza gutangira umwaka neza.

Aba baganga b’inzobere mu buvuzi 19, baturutse mu Ntara ya Inner Mongolia, agace kigenga gaherereye mu Majyaruguru y’u Bushinwa, bazakorera mu bitaro bibiri birimo ibya Kibungo na Masaka, ndetse bari bamaze amezi abiri batozwa iby’ibanze ku rurimi rw’ikinyarwanda, kugira ngo bizoroshye guhererekanya amakuru n’abarwayi.

Agaruka ku byagezweho mu myaka 45 y’imikoranire mu by’ubuvuzi, Umuyobozi Ushinzwe serivisi z’Ubuvuzi mu Ntara ya Inner Mongolia , Dr. Asileng, yagize ati “Kuva mu 1982, Intara ya Inner Mongolia imaze kohereza mu Rwanda amatsinda 26 y’abaganga bangana na 343, bavuye abarwayi barenga 730.000, bakora ibikorwa byo kubaga abarenga 40.000, ndetse bakiza n’indembe zirenga 16.400. Intego yacu ni ugushyiraho umurongo uhamye w’ubuvuzi butajegejega mu Rwanda.”

Yavuze ko mu 2025, ku bufatanye n’abahagarariye u Bushinwa mu Rwanda, itsinda rya 25 ry’abaganga b’Abashinwa ryakoze ibikorwa byo kuvura no guteza imbere ubuvuzi.

Iryo tsinda kandi ryatanze serivisi ku baturage 2.000 binyuze mu mavuriro rusange ane ku buntu, rinakora ibiganiro birindwi byo kwigisha abaturage ibyerekeye kurinda ubuzima bwabo.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko kwizihiriza umwaka mushya mu Rwanda ari ikimenyetso cy’ubucuti buhamye hagati y’Ibihugu byombi.

Ati “Ubu bucuti bushingiye ku bufatanye bukomeye mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari. Politiki yo gukuraho imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Afurika twiteze ko izarushaho kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu Bushinwa bivuye mu Rwanda.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yashimye umusanzu w’u Bushinwa mu buvuzi bw’u Rwanda, avuga ko imikoranire y’ibihugu byombi yagize uruhare mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ati “Uyu munsi turashima umusanzu w’abaganga b’Abashinwa n’ubwitange bagaragaraje, ibyagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi, uburyo mwiyemeje gutabara ubuzima no kuzamura urwego rw’ubuzima rw’igihugu cyacu bigaragaza indangagaciro nziza n’ubumuntu.”

Ugendeye ku ndangaminsi Abashinwa bagenderaho (lunar calendar), umwaka mushya ntugira itariki izwi utangiriraho ariko inshuro nyinshi uba hagati ya 21 Mutarama na 20 Gashyantare kuri ndangaminsi isanzwe (Gregorian Calendar). Uhabwa izina hagendewe ku bimenyetso ( Chinese Zodiac) ari nayo mpamvu uwa 2026 wiswe umwaka w’ifarashi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yashimye umusanzu w’u Bushinwa mu buvuzi bw’u Rwanda

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko kwizihiriza umwaka mushya mu Rwanda ari ikimenyetso ntakuka cy’ubucuti buhamye hagati y’ibihugu byomb

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa