skol
fortebet

Abaganga bihariye bagiye gusuzuma abagororwa nyuma y’uko Umugabo afunzwe yinjiza ’Mugo’ muri gereza

Yanditswe: Sunday 17, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, umugabo witwa Hagenimana Ismael yafatiwe kuri gereza ya Nyarugenge iherereye mu karere ka Nyarugenge, agemuriye umugororwa witwa Jean luc ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Heroine(bakunze kwita Mugo). Ni ubwa mbere hafatwa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Heoine kigiye kwinjira muri gereza.
Uwitwa Jean Luc wari ugemuriwe iki kiyobyabwenge, asanzwe afungiwe muri gereza ya Mageragere n’ubundi azira icyaha cyo gukoresha ibiyobwabwenge.
Hagenimana Ismael (...)

Hagenimana Ismael wafatanwe iki kiyobyabwenge agerageza kukinjiza muri gereza, na we yigeze gufungwa muri gereza azira icyaha cyo gufata ku ngufu.

Uyu Ismael yahise ashyikirizwa inzego za Polisi ngo zikomeze iperereza, hanashakishwe abandi baba bafatanyije na we.

Si ubwa mbere hafatwa abashaka kwinjiza ibibyobwenge muri gereza kuko kugera ubu hari abagera kuri 7 bafunzwe bahamwe n’ icyaha cyo kuzana ibiyobyabwenge muri gereza.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rushimira abaturage batanga amakuru atuma abantu nk’ aba batabwa muri yombi nk’uko byatangajwe n’ umuvugizi wa RCS SIP Sengabo Hillary.

SIP Hillary anaboneraho kuburira abaturage basura ababo bafungiwe muri gereza kudahirahira kuzana ibibyabwenge kuko ubigererageje afatwa kandi bikagira ingaruka no kuwo yari abigemuriye.

Ati "Turaburira abaturage kuko uko byagenda kose uzabigerageza azafatwa, kandi nafatwa azabihanirwa n’amategeko ariko bizanagira n’ingaruka kuwo abigemuririye zirimo kuba ashobora guhagarikirwa burundu kongera kugemurirwa; ndetse no akaba ashobora no kongererwa ibihano".

Ubuyobozi bwa RCS kandi burihanangiriza abafite impushya zo kugemurira abantu kuri gereza, kuko ari bo biganje mu bafatanwe ibi biyobyabwenge, aho usanga babizana babihishe mu byo kurya baba bagemuye.

Mu gushaka umuti urambye w’ iki kibazo, RCS ku bufatanye n’inzego z’ubuzima, baratekereza uburyo hashyirwaho abaganga bihariye bazahabwa uburenganzira bwo kujya basuzuma abagororwa, bakemeza abafite uburwayi bakwiye guhabwa impushya zo kugemurirwa, kuko byagaragaye ko impushya ziva mu baganga bo hanze harimo izihabwa abantu batarwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa