skol
fortebet

Abagize Itorero Inyamibwa batorokeye mu iserukiramuco ryo mu Bufaransa

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ababyinnyi, abaririmbyi n’abavuza ingoma 13 bari bagize Itorero Inyamibwa riherutse kwitabira ’Festival des cultures du monde’ mu Bufaransa, baburiwe irengero, hataha icyenda gusa.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022 nibwo ababyinnyi b’iri torero bahagurutse i Kigali berekeza mu Bufaransa kwitabira iserukiramuco ryiswe ’Festival des cultures du monde’.
Ubwo abagize iri torero bagera muri iki gihugu batangiye gutoroka umunsi ku wundi nk’uko bihamwa n’umwe mu bari bajyanye nabo.
Nyuma yo kumara (...)

Nyuma yo kumara amezi abiri mu Bufaransa abagize iri torero bagarutse ari icyenda mu gihe abandi 13 bose batorotse.

Iri torero ribarizwamo aba miss babiri aribo Miss Umuratwa Anita wegukanye ikamba rya Miss Supranational mu 2021 na Teta Ndanga Nicole wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2020.

Ntabwo ari ubwa mbere ababyinnyi boherejwe hanze bagatoroka, abaherukaga ni mu mwaka wa 2019 ubwo ababyinnyi umunani b’itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ibitekerezo

  • Mureke abana bishakire ubuzima, ntibanga igihugu, bagiye gushaka ifungo bazamure akazu, ninde udakunda ibyiza ariko… iyi si inkuru yo kwandika mwitangira kubateza isi

    Mureke abana bishakire ubuzima, ntibanga igihugu, bagiye gushaka ifungo bazamure akazu, ninde udakunda ibyiza ariko… iyi si inkuru yo kwandika mwitangira kubateza isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa