skol

Abagore barenga ibihumbi 35 mu Rwanda bifungishije burundu

Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026

featured-image

Mu Rwanda abagore barenga 35.105 barifungishije burundu nka bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro, aho 4.219 muri bo bifungishije mu 2024.

Ni imibare igaragara muri raporo ngarukamwaka ya NISR, ’Statistical Year Book 2025’ igaragaza ko umubare w’ababoneza urubyaro ugenda wiyongera uko imyaka igenda ishira.

Iyi raporo igaragaza ko muri rusange abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda ari barenga miliyoni 2 bavuye kuri miliyoni 1,5 bariho mu 2019, bivuze ko mu gihe cy’imyaka itanu abantu barenga ibihumbi 492 bitabiriye gahunda zo kuboneza urubyaro.

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu buryo bwo kuboneza urubyaro bwose bukoreshwa mu Rwanda, ubukoreshwa cyane ari uburyo bw’agapira (implant) bwitabiriwe na 879.113 barimo 212.974 batangiye kubukoresha mu 2024.

Bukurikirwa n’uburyo bw’inshinge bukoreshwa na 671.008 barimo 180.182 batangiye kubukoresha mu 2024.

Ni mu gihe abakoresha uburyo bw’ibinini bageze ku 348. 291 barimo 141.205 batangiye kubukoresha mu 2024.

Abakoresha agapira gashyirwa mu mura gakorana n’imisemburo gatuma umuntu adasama, IUD, (Hormonal intrauterine device) bo bageze 51.630 barimo 11.990 bashya.

Nubwo umubare munini ukomeje kuyoboka uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro hari abagikomeye ku buryo gakondo bagera 25.705 bakoresha kubara, urunigi, n’ibindi bitabasaba kubonana na muganga cyangwa kujya kugura imiti.

Imibare y’abagore bafata umwanzuro wo kwifungisha burundu na yo yariyongereye mu buryo bugaragara aho bavuye ku 14.456 mu 2019, mu 2020 bagera ku 18.350, mu 2021 na 20.904. Mu 2022 abagore bifungishije burundu bageze kuri 26.285, mu gihe mu 2023 bari 31.439, bigera mu 2024 bageze kuri 35.105.

Muri uru rugendo rwo kuboneza urubyaro abagabo barenga 4.432 mu Rwanda bifungishije burundu (vasectomy) barimo 121 bifungishije mu 2024.

Ubu buryo bukorwa binyuze mu gufunga inzira iva mu dusabo tw’intanga tw’abagabo ituma intanga ngabo zisohoka, ni bwo butitabirwa cyane ugereranyije n’ubundi cyane ko ari nabwo bwonyine bukorwa n’abagabo.

Ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko abagore bubatse bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakenera serivisi zo kuboneza urubyaro ari 78%, aho 64% bakoresha uburyo bugezweho, 5% bakoresha uburyo gakondo, mu gihe 9% baba batarabona uburyo bubanogeye.

Kuboneza urubyaro ni imwe muri gahunda za leta zigamije kugerageza kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, kurwanya ubukene, kongera no kunoza serivisi z’ubuzima n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda mu myaka 10, ubwo ni ukuvuga kuva mu 2012 kugeza mu 2022 bwari ku kigero cya 2,6%.

Si ibyo gusa kuko iki kigo kigaragaza ko mu 2050, umubare w’Abanyarwanda uzava kuri miliyoni zirenga gato 14,1 uriho ubu ukagera ku barenga miliyoni 22 nyamara ubuso bw’igihugu bwo buzakomeza kuba bwabundi.

Ibi bikaba bizaterwa n’uko Umunyarwandakazi abarirwa ko abyara abana 3,6, ku rwego mpuzamahanga bakaba ari benshi ugereranyije n’impuzandengo mpuzamahanga ya 2,3.

Icyakora n’ubwo imibare igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda uzakomeza kwiyongera, ariko nibura mu myaka myinshi ishize hatangijwe iyi gahunda yo kuboneza urubyaro hari icyahindutse kuko abana umugore abyara mu Rwanda bagabanyutse aho bari 4,0 mu 2012, bakaba 5,9 mu 2002, bavuye kuri 6,9 mu 1991 na 8,6 mu 1978.

Si ibyo gusa imibare y’igwingira ry’abana yaragabanyutse, abagore bapfa babyara bava kuri 203 mu babyeyi 100.000 mu 2020, bagera kuri 149 mu 2025, n’ibindi byinshi byo kwishimira.

Ku rundi ruhande ariko haracyari ikibazo cy’abangavu baterwa inda kuko DHS 7 yagaragaje ko biyongereye bakagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020.

Abagore bifungishije burundu mu Rwanda barenga ibihumbi 35

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa