skol
fortebet

Abahinzi bagaragaje ko igiciro cy’umuriro w’imashini zuhira imyaka kiri hejuru

Yanditswe: Monday 24, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikibazo cy’igiciro cy’amashanyarazi akoreshwa mu mashini zifasha abahinzi kuhira imyaka kiri hejuru, ni kimwe mu byagarutsweho bididindiza ubuhinzi bukorwa hifashishijwe imashini zuhira imirima.

Sponsored Ad

Ibi bagarutsweho mu nama yamurikiwemo ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta ishyigikiye ibikorwa by’amajyambere y’ibanze CCOAIB(Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base) ku bufatanye na Never Again Rwanda ku nkunga y’Ikigo Nterankunga cy’Ubusuwisi, Swiss Agency for Development and Cooperation.

Kwihangana Joel ni umuhinzi mu Karere ka Bugesera, ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi nawe yemeranywa n’ibyaragajwe n’ubushakashatsi, atanga urugero Joel avuga ko mu gishanga cya Rulambi bakoreramo ubuhinzi bw’umuceli ngo bitewe n’izuba ryinshi risigaye ririho bakenera imashini zibafasha kuhira, ariko kubera uburyo zihenda usanga umusaruro bakuramo,dore ko usanga nko kuri saison imwe izo mashini zishobora kubatwara miliyoni zirenga mirongo itatu(30 millions RWf).

Joel avugira bagenzi be yasabye Leta kubakorera ubuvugizi amashanyarazi bakayabonera ku giciro gito. Joel yagize ati” Leta nidukorere ubuvuguzi bakatugabanyiriza ku giciro cy’umuriro kuko kiri hejuru cyane.”

Si ikibazo cy’ihenda ry’umuriro ukoreshwa n’imashini gusa cyagaragajwe n’ubushakashatsi ahubwo haganagaragajwe ikibazo cy’imashini zangirika ariko ugasanga abazikora ntibabizi cyangwa se banazikora ntizitange umusaruro witezwe, rimwe na rimwe amakoperative y’abahinzi ntabashe no kwigondera igiciro cyo kuzisana.

Umuyobozi ushinzwe igenanigambi muri CCOAIB,Bwana Senyabatera Jean Bosco, agaruka kuri ubu bushakashatsi, agaragaraza ko ibibazo birimo bibangamiye umusaruro w’abahinzi kandi ngo bitakwiye kuba bimeze uko kuko igihugu gifite imigezi myinshi yafasha abahinzi kuhira imyaka yabo mu buryo bworoshye, asoza asaba inzego zirebwa n’ubuhinzi kwita kuri ibi bibazo biri mu kuhira imyaka kugirango abahinzi babone umusaruroro ushimishije dore ko aho iyi gahunda yatunganyijwe neza byatanze umusaruro ushimishije.

Senyabatera yagize ati:”dufite imigezi myinshi yakwifashishwa mu kuhira,aho amahirwe rero dukwiye kuyakoresha neza ku buryo abahinzi bacu beza, bakihaza mu biribwa ndetse bagahaza n’amasoko, ni byiza ko Leta ishyira imbaraga nyinshi muri gahunda zo kuhira, ariko kandi abahinzi nibanafashwe kwita kuri izo mashini, ahari ibibazo bikemuke,kuko usanga zimwe zangirika ntacyo zikoze,birakwiye ko hanozwa uburyo bw’imicungire yazo.”

Mporana Jules impuguke muri RAB akaba ashinzwe Imiryango y’Abakoresha Amazi mu Rwanda,yavuze ko ibibazo biri mu micungire y’Ibikorwaremezo byifashishwa mu kuhira RAB ibizi kando hari umuti uri gushakwa.

Umwe muri iyo miti yavuze ko hari kurebwa uburyo imashini zuhira zajya zikoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba nka kimwe mu bisubizo birambye.

Jules yagize ati:”turimo kuzana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuko buriya imirasire igabanya igiciro”Imibare itangwa n’ikigi=o cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB,yerekana ko mu Rwanda hari imashini 180 zikoreshwa n’imiryango y’Abakoresha Amazi.

Elias Nizeyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa