Abamotari bari mu byishimo kubera umwanzuro leta yabafatiye ugiye kuryoshya ubuzima bwabo
Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

Abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali bishimiye icyemezo cyo gusesa koperative zabo zikava kuri 41 zikaba 5 kandi n’imisanzu basabwaga ikavaho mu rwego rwo kunoza uyu mwuga no guca akajagari kawugaragaramo.
Ni icyemezo cyatangarijwe abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali basaga ibihumbi 20 mu nama bakoze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo hamwe n’Umujyi wa Kigali, RURA, Polisi y’Igihugu ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative RCA yareberaga hamwe (...)
Abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali bishimiye icyemezo cyo gusesa koperative zabo zikava kuri 41 zikaba 5 kandi n’imisanzu basabwaga ikavaho mu rwego rwo kunoza uyu mwuga no guca akajagari kawugaragaramo.
Ni icyemezo cyatangarijwe abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali basaga ibihumbi 20 mu nama bakoze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo hamwe n’Umujyi wa Kigali, RURA, Polisi y’Igihugu ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative RCA yareberaga hamwe ishingwa ry’amakoperative mashya n’umutekano wo mu muhanda, isuku n’ibindi.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Patrick Baganizi, avuga ko izi ngamba zizaca akajagari mu mikorere y’amakoperative y’abamotari.
“Amakoperative yabayeho mbere, abamotari bose batangaga imisanzu, niyo yatumaga amakoperative abaho umunsi ku wundi ndetse bigatuma abayobozi b’amakoperative rimwe na rimwe iyo misanzu bayigira nk’aho ari amafaranga yabo bigateza amakimbirane mu makoperative. Ubu gahunda yafashwe na leta ni uko abamotari ubwabo aribo bazagira inama y’ubuyobozi, n’inama ngenzuzi noneho abo bantu bagashaka umukozi uhoraho wo kureba ubuzima bwa koperative. Uwo mukozi akishyurwa na leta n’ibindi byose bisabwa ngo akazi ke gakorwe. Leta izajya ibitangira ingengo y’imari hakajyaho n’abashinzwe umutekano w’abamoatari muri iyo koperative ariko nabo bakishyurwa na leta.”
Ni icyemezo cyakiriwe neza n’abakora uyu mwuga wo gutwara moto.
Kuba nta misanzu abamotari bazongera gutanga ese aya makoperative azabaho gute? Abanyamuryango bo bazakuramo iyihe nyungu batizigamiramo? Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative RCA, Prof. Jean Bosco Harelimana ashimangira ko bazakora bakiteza imbere kandi mu mutekano.
"Inyungu iri kuribo ku giti cyabo, kuko amafaranga batangaga yabasohokagamo bayavanaga kuyo bakoreye ariko ubu hariho zeru, inyungu ya leta ni ukubona umuturage akora akiteza imbere ashora imari hirya no hino. Turifuza ko ejo bataba bagitwara moto gusa ahubwo bazamuka bagatwara za coaster."
Ku kibazo cy’amafaranga yabo yanyerejwe mu makoperative yasheshwe, izi nzego zabagaragarije ko hari ayari agifite imitungo n’amafaranga bazayagabana, naho abari bafite imyenda bari kwishyura leta yemeye kuzayibishyurira. Kuri ubu mu Karere ka Nyarugenge hasigaye koperative ebyiri, mu Karere ka Gasabo naho ni ebyiri, n’imwe yo mu Karere ka Kicukiro.
IVOMO:RBA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *