skol
fortebet

Abandi bantu 4 basanganywe icyorezo cya COVID-19 Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda.

Sponsored Ad

Itangazo rya MINISANTE rigira riti “ 15 Werurwe 2020-Uyu munsi hagaragayeabandi bantu 4 barwaye Koronavirusi,ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koronavirusi ugera kuri 5.

Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda kuwa 06 Werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 aturutse mu Birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar; umugabo w’Umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugira ingendo mu mahanga n’umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku wa 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.’’

Abo barwayi bari kuvurirwa ahabugenewe hanashakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Aba bantu 4 biyongereye ku Muhinde wasanganywe Koronavirusi kuwa Gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020.

Ibitekerezo

  • Yampayinka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa