skol
fortebet

Abandi banyarwanda 43 barekuwe na Uganda nyuma y’igihe bafungiwe ahatazwi

Yanditswe: Thursday 18, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yakiriye abaturage bayo 43 birukanywe muri Uganda nyuma y’igihe bari bamaze bafungiye muri iki gihugu kubera impamvu zitandukanye.
Barimo abagabo 25, abagore barindwi n’abana 11. Bari bafungiye muri Gereza zitandukanye zo muri Uganda.
Mu gihe bamaze ahantu bari bafungiwe, ngo bakorewe ibikorwa bitandukanye bigamije kubababaza. Bavuze ko aho bari bafungiwe imfungwa zindi z’Abagande zabakaga amafaranga, abatayatanze bagakorerwa iyicarubozo.
Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira, (...)

Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira, u Rwanda rwari rwakiriye abandi Banyarwanda 47 barimo abagabo 29, abagore icyenda n’abana icyenda na bo bari birukanywe muri Uganda.

Tariki 09 Ugushyingo 2021, na bwo kuri uriya Mupaka wa Kagitumba hari hakiriwe abandi Banyarwanda 9 barimo abagabo umunani n’umugore umwe.

Leta y’u Rwanda yakunze kugira inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya Gihugu mu gihe umubano w’ibi bihugu utarasubira mu buryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa