skol
fortebet

Abanduye Covid-19 mu Rwanda babaye 861 ihitana abantu 4

Yanditswe: Wednesday 23, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, Covid-19 yishe abantu 4 mu Rwanda bituma abamaze guhitanwa nayo baba 392. Abapfuye n’abagore babiri b’imyaka 56 na 42 n’abagabo babiri b’imyaka 67 na 52 bo mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya ba COVID-19 bageze kuri 861 biyongera kuri 622 babonetse ku munsi w’ejo.Abanduye barimo 388 bo mu Mujyi wa Kigali, 83 b’i Rubavu, 61 b’i Musanze..

Abakirwaye bageze ku 5,192 barimo 10 barembye, mu gihe uyu munsi hakize abantu 8 gusa.

Abantu 247,402 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 315 bayihawe uyu munsi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kuva ku wa 4 Kamena 2021, hakomeje kugaragara ubwiyongere budasanzwe bw’ubwandu bushya bwa Covid-19, bituma n’umubare w’abarembeye mu bigo bishinzwe kwita ku barwayi b’iki cyorezo ukomeza kuzamuka.

Bigaragazwa n’uko mbere ya Kamena, mu bitaro bya Nyarugenge byubatswemo ahantu ho kwita ku barwayi ba Covid-19, hari harwariyemo abantu bagera kuri 20 ariko kuri ubu bakaba bageze ku 100.

Minisitiri Dr Ngamije, yabitangaje mu kiganiro kuri RBA, cyasobanuriwemo ingamba zashyizweho na Guverinoma hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Yavuze ko ufatiye urugero rwo ku munsi w’ejo hashize, abarwayi bashya banduye Covid-19, barenze 600, ibintu bitigeze bibaho.

Ati “Ni ishusho y’uko icyorezo kiri gukwirakwira mu bantu batandukanye, mu byiciro bitandukanye. Hashize ibyumweru bitatu aho twatangiye kubona imibare ikomeza kuzamuka,hafatwa ibyemezo ariko biza kugaragara ko hakanewe gufatwa ibindi bikomeye kurushaho.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko uretse kuba imibare y’abandura bashya yaragiye igaragara mu Mujyi wa Kigali, mu hantu hatandukanye nko mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi ariko muri iyi minsi itatu ishize mu bice bya Nyagatare, Kirehe na Ngoma mu Burasirazuba naho hagaragaye abantu banduye.

Yavuze ko kugeza ubu bitewe n’umubare w’abandura ukomeje kwiyongera ari ko n’abarembye na bo biyongereye kuko nk’ubu mu bitaro hari abagera kuri 40 barembye ku buryo bari kongererwa umwuka.

Ati “Umuntu arongera akanabibonera cyane cyane mu barwayi dusanga kwa muganga babaye bashyizwe mu bitaro kubera ko bafite ibimenyetso bikaze kurushaho, umuntu arabibonera ku Bitaro bya Nyarugenge, aho twakirira abarwayi ba Covid-19 barembye.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe cy’ibyumweru bitatu twavuye ku barwayi 20 twari dufite mu bitaro bya Nyarugenge ubu tugeze ku 100, abari gukurikiranwa by’umwihariko bari guhabwa umwuka ni 40 na ho harimo nka batandatu barembye cyane. Ni ikigaragara ko icyorezo gihari, abantu bakwiriye gufata ingamba zikomeye.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko ubwiyongere bw’abandura ahanini buturuka ku kuba abantu bakomeje kugaragaza ukudohoka gukomeye ahanini biturutse ku kuba barabonye inkingo zaje, ibikorwa byo gukingira byaratangiye, bakeka ko icyorezo cyamaze gutsindwa burundu.

Yavuze ko iyo abantu bubahirije amabwiriza mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri icyorezo kiba cyamaze gucika intege ari na yo mpamvu buri munyarwanda wese akwiye kugira uruhare mu kubahiriza amabwiriza ashyirwaho hagamijwe ubwirinzi.

Minisitiri Ngamije yavuze ko abari kwicwa n’iki cyorezo ari abo mu ngeri zitandukanye, baba abakiri bato ndetse n’abakuze cyane ko nko muri batandatu yahitanye kuri uyu wa Mbere harimo uruhinja.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa