skol
fortebet

Abantu 08 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 515 barayandura

Yanditswe: Friday 13, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa 13 Kanama 2021,COVID-19 yahitanye abantu bashya 8, abagore 5 n’abagabo 3. Batumye abamaze gupfa bagera kuri 938.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya babonetse banduye Covid-19 ni 515 batumye abamaze gutahurwa bagera ku 78,828.Ijanisha ku bandura riri ku kigero cya 4.4 %.

Akarere ka Gicumbi ni ko kari imbere mu kugira umubare munini w’abarwayi kuko gafite 74, Umujyi wa Kigali 38, Karongi 37 na Nyagatare yagaragayemo 34.

Abakirwaye barabarirwa mu 12,000 barimo abahawe ibitaro 19 uyu munsi. Abarembye ni 40. Abakingiwe uyu munsi ni 51,288 bagejeje abamaze gukingirwa ni 858,040.

Imibare ya Minisante igaragaza ko mu gihe cy’iminsi irindwi ishize hari impinduka ziri kugenda zigaragara ku mibare y’abandura n’abasezererwa mu bitaro dore ko abagera kuri 3835 ari bo babonetse barwaye naho 104 basezerewe mu bitaro, 64 bahitanwa nayo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yakanguriye abantu kwitabira kwikingiza kuko hari igihe kizagera umuntu akazajya abazwa ko yikingije mbere yo kwinjira aho akorera, mu isoko n’ahandi.

Yabigarutseho mu kiganiro na RBA asobanura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze ubu mu Gihugu, n’imyanzuro mishya yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo hashize irebana n’ingamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Minisitiri Dr Ngamije yagize ati: “Hari abakozi usanga bavuga ngo nzaba njyayo ejo ugasanga umukoresha na we ntabwo abishyizemo ingufu, ariko ikigaragara ni uko igihe kizagera tukazajya twibutsa abantu tuti ariko wari ukwiye kuza aha hantu warakingiwe kuko kuza utarakingiwe twaraguhaye amahirwe yo gukingirwa urimo kuza guteza ibyago bagenzi bawe ahangaha”.

Yakomeje agira ati: “Abantu be gutegereza uwo munsi tuzashyiraho iryo tangazo ko ntawujya ku kazi, ntawujya ku isoko atagaragaje ko yakingiwe kuko amahirwe yo gukingirwa arahari muri Kigali n’ahandi kandi ni ho bigana; mu turere ntibagire ngo bazacikanwa, inkingo turimo kuzishaka kandi zizaboneka hose tuzahagera duhereye ahantu tubona hakunda kugaragara ubwandu”.

Aho hakunda kugaragara ubwandu by’umwihariko ni mu mirenge ahari santeri z’ubucuruzi, mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali n’ahandi hahora urujya n’uruza rw’abantu nk’uko yakomeje abisobanura.

Ati: “Tugenda dukwiza inkingo dukurikije ahari ibyago byinshi byo kuba abantu bakwandura no kwanduza abandi”.

Ibi byo kuba abantu bazajya babazwa ko bakingiwe mbere y’uko binjira aho bakorera cyangwa aho bahurira n’abandi byashimangiwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney muri kiriya kiganiro, aho yakanguriye n’abakozi ba Leta bari bamaze igihe bakorera mu ngo ubu bamwe batangiye gusubira mu biro kuko umubare wongerewe ukagera kuri 50%, kwitabira kwikingiza.

Ati: “Turanibutsa abakozi ba Leta ko bakwiriye kwikingiza kuko mu minsi iri imbere bizajya biba ngombwa ko umuntu yababaza icyangombwa cy’uko bikingije kugira ngo badateza ibibazo aho bakorera ku kazi kandi abandi barakoresheje ayo mahirwe yo kwikingiza. Ibyo bintu babizirikane”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kugenda rubona inkingo; nko mu byumweru bitatu bishize hagiye haboneka inkingo zisaga ibihumbi 200 buri cyumweru.

Ati: “Mu igenamigambi dufite ni uko buri wa mbere tubona inkingo zingana n’uwo mubare ku buryo tugenda tuzisaranganya mu gihugu hose”.

Agaragaza ko no mu minsi iri imbere hari izizaza ndetse hari n’izindi zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ziyongera kuri Pfizer, Moderna na Astra Zeneca zari zisanzwe zimenyerewe, muri zo harimo urukingo rwa Sinopharm rwakozwe n’Abashinwa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yanakanguriye abantu kugira umuco wo kwipimisha COVID-19 kuko uburyo bwo kubikora bworohejwe. Nibura rimwe mu cyumweru akaba yakwipimisha kuko bizanamwongerera umwete wo kwirinda. No ku zindi ndwara muri rusange bakaba babikora rimwe mu mwaka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa