skol
Kigali

Abantu 09 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 883 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 July 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi abantu 9 bahitanywe n’icyorezo cya COVID-19, bituma umubare w’abamaze gupfa ugera kuri 616.Abapfuye n’abagore batanu b’imyaka 84 (Muhanga), 73, 61,32 & 31 (Kigali) n’abagabo bane b’imyaka 70 (Rulindo), 64 (Kigali), 60 (Karongi) & 19 (Kirehe).

Uyu munsi kandi abanduye bashya covid-19 babaye 883,hakira abandi 896.Abakirwaye ni 14,531.Abarembye ni 74.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko mu gihe cya vuba mu Rwanda hashobora kugezwa udukoresho tuzorohereza Abanyarwanda kwipima Covid-19 bitabaye ngombwa ko bajya kwa muganga cyangwa ahantu hateganyijwe.

Ubu buryo buzwi nka Self testing buzaza kunganira ubwari busanzwe bwifashishwa mu gupima Covid-19 mu Rwanda nka Q-RT PCR (Real-Time Quantitative Reverse Transcription PCR) ndetse n’ubwa Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Nyakanga 2021, gisobanura zimwe mu ngamba zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatatu ku kwirinda icyorezo cya Covid-19, Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari gutekerezwa ku dukoresho dufasha abantu kwipima Covid-19 mu rwego rwo gufasha benshi kumenya uko bahagaze.

Dr Ngamije yavuze ko utwo dukoresho tutaragera mu Rwanda, icyakora ngo hari gahunda ihari yo gushaka uko tuhagezwa mu gihe cya vuba.

Ati “Igiciro cy’agakoresho kamwe ni amadolari 20, ni agakoresho koroshye gukoresha. Ni agakoresho ushyira mu kanwa nyuma y’iminota 15 kakaguha ibisubizo ukamenya niba wanduye cyangwa utanduye.”

Ngamije yavuze ko imbogamizi igihari ari uko utwo dukoresho tugihenze ugereranyije n’amikoro y’abaturage.

Ati “Ntabwo bisaba umuntu w’inzobere ngo akwereke uko bagakoresha. Mu gihe ibiciro bizaba bibereye bose ndakeka ko ari ubundi buryo bwo gupima twazatangira gukoresha ku buryo buri wese yagakoresha akamenya uko ahagaze.”

Kugeza ubu uburyo bwo gupima Covid-19 buhendutse mu Rwanda ni ubwa Rapid test bukorwa hishyuwe 10.000 Frw ku mavuriro n’ahandi habugenewe. Ubu buryo butanga igisubizo mu minota itarenze 15. Ubundi buryo ni ubwa PCR bwishyurwa 47.200 Frw. Ubu bwa kabiri bukunze gukoreshwa n’abashaka gukora ingendo zijya mu mahanga.

Ubushakashatsi buheruka gusohoka mu kinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences of the United States of America’, bwerekanye ko ubu buryo bwo kwipima bushobora gutanga umusaruro.

Igerageza ryerekanye ko iyo bukoreshejwe butanga igisubizo cyizewe hafi 100% hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma amacandwe no hejuru ya 87.4% hakoreshejwe gupima mu mazuru.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0

Liberia:Umusore watoraguye $50,000 akayasubiza nyirayo yahembwe...

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18...
19 October 2021 0

"Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya...

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda...
16 October 2021 0

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1