skol
Kigali

Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 377 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 September 2021

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko COVID-19 yahitanye abantu 10 barimo abagore 7 n’abagabo 3.Abamaze gupfa mu Rwanda bose ni 1,134.

Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 377 bangana na 3% by’ibipimo 12,180 byafashwe.

Abakingiwe bwa mbere ni 1,782 mu gihe abahawe dose ya kabiri ari 11,646.Abari mu bitaro ni 12.Abarembye ni 18.

Imibare mishya itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abandura ndetse n’abarwara icyorezo cya COVD-19 bakaremba bakomeje kugabanyuka hashingiwe ku mibare y’ubushakashatsi bugenda bukorwa buri munsi harebwa uko icyorezo gihagaze mu Gihugu.

Iyo mibare igaragaza ko hagati ya Kamena na Kanama ubwandu bwa COVID-19 bwigeze kuzamuka bukagera hejuru ya 5% mu Mujyi wa Kigali ukunze kwibasirwa kuri ubu bugeze kuri 0.7% nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi buba bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Ku bijyanye n’abarwara COVID-19 bikagera aho bagomba guhabwa ibitaro, imibare yari hejuru cyane guhera mu kwezi kwa Kamena aho abahabwa ibitaro bari bageze kuri 80% by’abarwayi, none kuri ubu bakaba bamanutse bakagera kuri 29.1%.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko intambwe imaze guterwa ishimishije mu gihe hakomeje gahunda yo gukingira mu Gihugu hose. Yagize ati: “Mu gihe igikowa cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwa rusange gikomeje mu Rwanda hose, imibare mishya yerekana ko abandura n’abahabwa ibitaro barimo kugabanyuka cyane. Ikigereranyo cy’ubwandu bushya mu Mujyi wa Kigali kigeze kuri 0.7% kivuye kuri 5%. Turashimira ababigizemo uruhare bose.”

Yakomeje avuga ko ingamba zishyirwa mu bikorwa mu kwirinda iki cyorezo zirimo gutanga umusaruro, izo zikaba ari ukwikingiza, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune bikajyana no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0

Liberia:Umusore watoraguye $50,000 akayasubiza nyirayo yahembwe...

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18...
19 October 2021 0

"Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya...

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda...
16 October 2021 0

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1