skol
fortebet

Abantu 11 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 393 barayandura

Yanditswe: Monday 23, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi abantu 11 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 1.021.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya babonetse ni 393 bangana na 3% by’ibipimo byafashwe.Abasezerewe mu bitaro ni 11 mu gihe ababyinjiyemo ari 13.Hakingiwe abashya 36,609.

Kuva tariki ya 23 Kanama 2021, u Rwanda ruzatangira icyiciro cya gatatu cyo gutanga inkingo za COVID-19 mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali hibandwa by’umwihariko ku bafite hejuru y’imyaka 18 y’amavuko.

Iyi gahunda igiye gutangira nyuma y’uko u Rwanda rwageze ku bantu miliyoni bamaze guhabwa nibura dose imwe y’urukingo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, yerekana ko abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 mu Rwanda ari 1.012.031. Ku rundi ruhande, abamaze guhabwa dose ebyiri, ni ukuvuga ko bakingiwe ku buryo bwuzuye ni 422.925.

Gahunda nshya yo gutanga inkingo yitezweho gufasha Umujyi wa Kigali kugera ku kigero cya 90% y’abazaba bamaze guhabwa inkingo ku bafite imyaka 18 no hejuru yayo nibura mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Usibye site 37 ziri mu nzego za Leta mu turere tugize Umujyi wa Kigali twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, hazanashyirwaho amatsinda azagenda kuri buri rugo agenzura itangwa ry’inkingo ku bantu bakuze, abafite ubumuga, abagore batwite ndetse n’abonsa.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bahawe dose ya mbere y’urukingo mu ntangiriro z’uku kwezi na bo bashishikarijwe kujya aho barufatiye mu bice bitandukanye bya Kigali ngo bahabwe urukingo rwa kabiri.

Umujyi wa Kigali wibanzweho cyane ahanini kubera uruhare ufite mu ngengo y’imari y’igihugu [ingana na miliyari 10.63$ mu 2021], aho wihariye 50% yayo.

Minisante ivuga ko Kigali “yagizweho ingaruka by’umwihariko kubera gushyirwa muri Guma mu rugo inshuro eshatu kuva icyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.’’

Leta y’u Rwanda irateganya gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’abaturarwanda.

Ubusanzwe abantu bakuze n’abarwaye indwara zidakira, ni bo bari bemerewe guhabwa urukingo rwa COVID-19 na cyane ko ibyo byiciro byombi biri mu bifite ibyago byo kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko kugeza ubu mu Rwanda 60% by’abafite hagati y’imyaka 40 kuzamura bamaze gukingirwa.

Yashimangiye ko gukingira abantu bari mu mirimo itandukanye biri mu nzira nziza yo guhashya ikwirakwira rya Covid-19.

Yagize ati “Ni ibituma twirinda ko habaho ukwiyongera k’ubwandu mu minsi iri imbere kuko abenshi bafite imirimo itandukanye bahura n’urujya n’uruza mu kazi kabo, iyo bakingiwe tuba twongereye amahirwe yo kugira ngo twirinde ikindi cyorezo cyaza gikaze nk’uko twari tugifite mu kwezi gushize.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko muri ibi bihe nibura buri cyumweru hakirwa inkingo zisaga 20.000 za Covid-19 ari na zo zikomeje gusaranganywa abaturage.

U Rwanda rufite intego yo gukingira 60% by’abaturage barwo bitarenze Kamena umwaka utaha, ku buryo ibi bizaruha ubwirinzi bwo guhashya icyorezo cya Covid-19 burundu.

Kugeza ubu u Rwanda rukoresha inkingo za AstraZeneca zikorerwa mu Bwongereza, Urukingo rwa Pfizer rukorerwa muri Amerika, Sinopharm zo mu Bushinwa ndetse na Johnson & Johnson nayo iri mu nkingo zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa