skol
Kigali

Abantu 11 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 971 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 July 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, COVID-19 yahitanye abantu 11 bituma abamaze gupfa bagera kuri 798.Abapfuye n’abagore 6 n’abagabo 5.

Abarwayi bashya babonetse ni 971 barimo ab’i Kigali 135.Uyu munsi ibitaro byakiriye abarwayi b’icyo cyorezo 34 mu gihe abasezewe ari 9.
Abakingiwe ni 4,240 mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kirahamagarira abagore batwite n’abonsa kwikingiza COVID-19 ntibacikanwe n’ayo mahirwe kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo n’ubw’abana.

RBC isobanura ko ababyeyi bonsa n’abatwite bashobora gufata urukingo rw’ iki cyorezo kuko kizahaza cyane abagore batwite kandi ubushakashatsi bwatangiye kwerekana ko ubudahangarwa umubyeyi abona nyuma yo gukingirwa ashobora kubusangiza umwana we binyuze mu kumwonsa.

Kuva urukingo rw’iki cyorezo rwatangira gutangwa mu Rwanda abagore batwite n’abonsa ntibari bemerewe kwikingiza bitewe n’uko hari hatarakorwa ubushakashatsi ngo harebwe niba nta ngaruka rwabagiraho.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr Nsanzimana Sabin avuga ko bimaze kugaragara ko abagore batwite bibasirwa na COVID-19 kurusha abadatwite igihe bahuye na yo, akaba abashishikariza kwikingiza ndetse abaganga babakurikirana bakaba babafasha kubona ayo mahirwe.

Umugore utwite ukingiwe aba abungabunze ubuzima bwe n’ubw’umwana kuko uru rukingo rudakoze muri virusi nzima ngo ibe yatera uburwayi cyangwa ikindi kibazo ndetse ko atari n’urukingo rwinjira mu turemangingo umubyeyi aba asangiye n’umwana we, nkuko yakomeje abisobanura.

Mu butumwa yatanze kuri Twitter ya RBC yagize ati: “Abagore batwite bimaze kugaragara ko bibasirwa na COVID-19 kurusha abadatwite. Turashishikariza ababyeyi batwite n’abaganga babakurikirana y’uko bahabwa ayo mahirwe yo kuba hatangwa urwo rukingo, turinda ubuzima bw’uwo mubyeyi n’umwana we”.

Dr Nsanzima yakomeje asobanura n’ibirebana n’abagore bonsa. Ati: “Ku bonsa ubushakashatsi butangiye kugaragara kandi busobanutse bugaragaza ko uwonsa umwana adakwiye kwiyima amahirwe yo gufata urukingo rwa COVID-19, kuko ubushakashatsi bumaze gukorwa; n’abakingiwe bonsa mu gihe tumaze cyose dutanga uru rukingo biragaragara ko nta ngaruka rufite haba ku mubyeyi wonsa ndetse no ku mwana, ahubwo rushobora kuba rwagira icyo rurinda umubyeyi no ku mwana we”.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr Nsanzimana Sabin ashimangira ko urukingo ku mubyeyi wonsa no ku mubyeyi utwite rushobora gutangwa kugira ngo hirindwe ibyago byaterwa na virus ya COVID-19.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1