skol
Kigali

Abantu 13 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 775 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri taliki ya 03 Kanama 2021,icyorezo Cya Covid-19 cyahitanye abantu 13 byatumye abamaze gupfa bagera kuri 844.Abapfuye n’abagore 9 n’abagabo 4.

Kuri uyu wa Kabiri kandi habonetse abarwayi bashya 775 ba COVID-19 mu Rwanda bangana na 7.2% by’ibipimo byafashwe.Abantu 12 ni bo basezerewe mu bitaro mu gihe abashya babihawe ari 25. Uyu munsi abantu 9,618 bahawe urukingo.

Ku wa 30 Nyakanga 2021, Guverinoma y’u Rwanda yavanyeho Gahunda ya Guma Mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Ni mu gihe indi Mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, yo ikomeje kubahiriza ayo mabwiriza, na ho ahandi hose ingendo zikaba zibuhijwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.

Kuva kuri uyu wa 2 Kanama, abaturage ibihumbi 10 bagiye kujya bakingirwa Covid-19 buri munsi, mu mugambi wa Leta wo gutanga inkingo kuri 30% by’abaturage mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Inkingo zizatangwa ni izakozwe n’uruganda rwa Pfizer, zikazatangirwa mu bigo nderabuzima ndetse no ku zindi site zateganyijwe.

Muri rusange uku kwezi kuzarangira Abanyarwanda ibihumbi 300 bakingiwe, biyongere ku bandi barenga ibihumbi 400 bamaze gukingirwa, bitume umubare w’abamaze gukingirwa ugera ku bantu barenga ibihumbi 700 mu mpera z’uku kwezi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko ibi bikorwa bizibanda ku baturage bari hejuru y’imyaka 40.

Mu kiganiro na RBA, yagize ati “Iki ni igikorwa kigari cyo gukingira abantu benshi batuye mu Mujyi wa Kigali cyane cyane abari mu myaka 40 kuzamura, abagore batwite kuva ku byumweru 12, abonsa ariko n’abandi bantu bakora mu buzima busanzwe nk’ubucuruzi n’indi mirimo ifite aho ihuriye n’iterambere.”


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kayonza: Umuryango "AMAHORO HUMAN RESPECT" wahuguye urubyiruko rufite...

Kuwa 21 Ukwakira 2021, Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT washinzwe n’Umuhanzi...
21 October 2021 0

Rubavu:Akarere n’abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika...

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rishya ryubatswe mu Kabirizi mu murenge...
21 October 2021 0

Nyarugenge: “Sinahora mfungisha abagabo”, ubuhamya bw’umwangavu watewe inda...

Umukobwa wo ku Muhima avuga ko yatewe inda kabiri ataruzuza imyaka 18,...
21 October 2021 0

MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga...
20 October 2021 0

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0