skol
Kigali

Abantu 134 bamaze guhitanwa na Covid-19 mu minsi 12 gusa mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021

Minisiteri y’ubuzima imaze gutangaza ko mu minsi 12 yonyine ishize mu Rwanda ubwandu bwa COVID19 bwazamutse bikabije ndetse n’abapfa bariyongera.

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima yerekana ko muri iyo minsi hamaze gupfa abantu 134.Abanduye bo ni 9,102.

Mu ijoro ryakeye hatangajwe abantu 22 bishwe na Covid, umubare munini mushya wa benshi bapfuye ku munsi umwe kuva iki cyorezo cyahagera.

U Rwanda rwugarijwe n’inkubiri nshya ya Covid, mu cyumweru gishize minisitiri w’ubuzima yavuze ko babonye ibimenyetso by’ubwoko bwayo bwa Delta.

Mu minsi irindwi ishize, habonetse abantu 5,620 bashya banduye n’abantu 103 bapfuye. Ikindi cyumweru kiruta ibindi mu mibare.

Mu cyumweru gishize, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko "…abarwayi babaye benshi, ahari harafunzwe ubu twarahafunguye kandi hose haruzuye, abarembye bararembye n’abapfa barapfa ari benshi…"

Dr Tharcisse Mpunga, yagize ati: "Iki ni igihe tutigeze tugeramo kuva twaterwa n’iki cyorezo".

Imibare y’abamaze kwandura bose mu Rwanda igiye kugera kuri 50,000, naho abamaze gupfa bose 582 - aba biyongereyeho 200 mu minsi 21 ishize.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0

Liberia:Umusore watoraguye $50,000 akayasubiza nyirayo yahembwe...

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18...
19 October 2021 0

"Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya...

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda...
16 October 2021 0

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1