skol
Kigali

Abantu 14 bahitawe na Covid-19 mu Rwanda abandi 911 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 July 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane,COVID-19 yahitanye abandi bantu 14, abamaze kwamburwa ubuzima na yo bagera kuri 521.Abapfuye n’abagore umunani b’imyaka 89 (Rulindo), 82 (Musanze), 74 (Rubavu), 74 (Rutsiro), 63 (Musanze), 58 (Nyamasheke), 43 (Karongi), 37 (Kigali) n’abagabo batandatu b’imyaka 95, 65 (Nyagatare), 58 (Musanze), 55, 49 (Kigali) 27 (Rubavu).


Abarwayi bashya bageze kuri 911, mu gihe abakize bashya babaye 984.
Abakirimo kwitabwaho n’abaganga mu Rwanda ni 15,238 barimo 71 barembye.

Abantu 252,580 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 572 bayihawe uyu munsi

Minisitiri w’ubuzima yatangaje ko hari ibigaragaza ko ubu bwoko bwa Covid-19 bwabonetse bwa mbere mu Buhinde bwamaze kugera no mu Rwanda.

Mu byumweru bine bishize imibare y’abandura n’abicwa na Covid mu Rwanda yarazamutse ku rugero rutabayeho kuva iki cyorezo cyahagera mu kwa gatatu 2020.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yabwiye televiziyo y’u Rwanda ati: “Ibipimo turi gukora biri kutwereka ko hari ibimenyetso simusiga ko Delta variant ihari mu Rwanda.”

Ubu bwoko bushya bw’iyi virus bwandura vuba kandi bufite ibimenyetso bikaze kurushaho, mu karere bwamaze kuboneka no muri DR Congo, Uganda na Kenya.

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko ubu bwoko ari bwo buri guteza inkubiri ya gatatu ya Covid mu bihugu byinshi bya Africa.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo cyakajije umurego ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda guhurira ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Ku Isi, abamaze kwandura COVID-19 muri rusange bararenga miliyoni 186 barimo abasaga miliyoni 170 bakize ndetse na miliyoni 4 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Uwera Marie

    Iki ni igihe cyo kurushaho kwegera Imana, ubu abantu benshi barimo gukira COVID abandi bakabona ubudahangarwa bwo kutayirwara binyuze mu masengesho abera online. Dukurikize amabwiriza ya Leta n’abashinzwe ubuzima, dukingirwe ariko kandi abemera ko Yezu Kristu Nyirimpuhwe ashobora gukiza COVID n’izindi ndwara zose, agasubiza n’ibibazo byose bihangayikishije abantu, mbararikiye kujya mukurikira buri munsi kuri Youtoube aya masengesho akurikirwa n’abantu bo ku isi yose:
    1. Divine Retreat Centre Rwanda by Fr Antony 18h nimugoroba ( Youtoube or Zoom: ID: 89102820231; Password: 232090)
    2. Divine Retreat Centre UK guhera 18h nimugoroba
    3. Divine Mercy Healing Logos Retreat Centre Bangalore guhera 11h30 z’amanywa

    3 months ago

Inzindi nkuru

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 0

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1

Inkingo za Malariya zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umwaka utaha izaba yatangiye gukorera mu gihugu...
8 October 2021 0