skol
Kigali

Abantu 14 bahitawe na Covid-19 mu Rwanda abandi 953 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 July 2021

Kuri uyu wa Gatanu, COVID-19 yahitanye abantu 14 mu Rwanda, abamaze gupfa bagera kuri 718.Abapfuye n’abagore batandatu b’imyaka 88, 83 (Muhanga), 86 (Musanze), 63 (Kigali), 59 (Nyamagabe) & 35 (Rubavu) n’abagabo umunani b’imyaka 101, 94, 64, 58, 51, 44, 41 (Kigali) & 20 (Rusizi).

Abarwayi bashya babonetse ni 953 mu gihe abashya bakize babaye 815. Abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 16,871 barimo 71 barembye. Abakingiwe uyu munsi ni 4,409.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Kuri uyu wa Gatanu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) imashini nshya eshanu zifotora imbere mu mubiri zizwi nka X-rays, mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19 no guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Izi mashini zizwi nka X-rays zikoreshwa harebwa ishusho y’indwara imbere mu mubiri nk’iz’ubuhumekero ari naho Covid-19 ibarizwa. Kumenya neza imikorere y’urwungano rw’ubuhumekero n’ingaruka Covid-19 yagize ku bice by’umubiri bituma rukora, ni ingenzi cyane kandi izo mashini nizo zibikora.

Biteganyijwe ko izi mashini zizafasha mu kongera ubushobozi bwo gupima no kuvura abarwayi ba COVID-19 mu buryo bwihuse, muri iki gihe Afurika ihanganye n’ubwoko bushya bw’iki cyorezo.

Uhagarariye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ( Charge d’Affaires) Deb Maclean yavuze ko umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ari wo washibutsemo iyo nkunga.

Yagize ati “Amerika n’u Rwanda ni abafatanyabikorwa bakomeye mu buzima rusange. Mu gukorera hamwe, bidufasha kurokora ubuzima bwa benshi buri munsi.”

Izi mashini nshya eshanu zigendanwa zo mu bwoko bwa x-ray zifite agaciro ka miliyoni 220 Frw, zizakoreshwa mu bitaro bitanu bitandukanye, birimo ibya Kanyinya, Kibungo, Kinihira, Ruhengeri, n’Ibitaro bya Kaminuza I Butare (CHUB).

Usibye gupima no kuvura abarwayi ba COVID-19 mu buryo bwihuse, izi mashini zizanifashishwa mu gupima no kuvura izindi ndwara z’ubuhumekero.

Izi mashini zikaba zaratewe inkunga na Minisiteri y’ingabo z’Amerika, binyuze mu kigo cya gisirikare cya Amerika gikorera ku mugabane wa Afrika cyitwa AFRICOM ndetse n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubutabazi (US OHDACA).

Iki gikorwa kikaba cyarayobowe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya indwara cyitwa CDC, gifite uruhare runini mu gushyigikira ubushobozi bw’u Rwanda bwo gukumira, gutahura, no guhangana na COVID-19.

Iyi nkunga yatanzwe ni imwe mu nkuga Leta ya Amerika yahaye u Rwanda irenga miliyari 17 Frw yashowe mu gikorwa mu COVID-19 mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 0

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1

Inkingo za Malariya zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umwaka utaha izaba yatangiye gukorera mu gihugu...
8 October 2021 0