skol
Kigali

Abantu 14 bahitawe na Covid-19 mu Rwanda abandi 969 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 July 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi abantu 14 bishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze gupfa uba 771.Abapfuye n’abagore 4 n’abagabo 10.


Abanduye uyu munsi ni 969. Akarere ka Kanyonza ni ko kabonetsemo abantu benshi banduye, 96.Abamaze gutahurwaho iki cyorezo mu cyumweru bageze ku 7,846.

Abinjiye mu bitaro ni 13 mu gihe abasezerewe bakize ari 15.Abarembye ni 70.

Inzego z’ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize 56.6% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Muri iki gihe cya Guma Mu Rugo, Inzego z’ubuzima zikomeje ibikorwa byo gupima no gukingira COVID-19 hagamijwe guharanira kwita ku banduye ndetse no gukumira ko ubwandu bushya bukomeza gukwirakwizwa. Ibi bikorwa byongerewemo imbaraga nyinshi mu Mujyi wa Kigali n’utwo turere tundi turi muri gahunda ya Guma Mu Rugo.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw’icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari utugari dutandukanye ubwandu bukiri hejuru ya 5% mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kayonza: Umuryango "AMAHORO HUMAN RESPECT" wahuguye urubyiruko rufite...

Kuwa 21 Ukwakira 2021, Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT washinzwe n’Umuhanzi...
21 October 2021 0

Rubavu:Akarere n’abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika...

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rishya ryubatswe mu Kabirizi mu murenge...
21 October 2021 0

Nyarugenge: “Sinahora mfungisha abagabo”, ubuhamya bw’umwangavu watewe inda...

Umukobwa wo ku Muhima avuga ko yatewe inda kabiri ataruzuza imyaka 18,...
21 October 2021 0

MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga...
20 October 2021 0

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0