skol
Kigali

Abantu 16 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 496 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 August 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane,COVID-19 yahitanye abantu 16 batumye abamaze gupfa bagera kuri 996 mu #Rwanda. Abapfuye n’abagore 8 n’abagabo 8.

Abarwayi bashya ni 496 babonetse mu bipimo 11,354. Ni mu gihe abarwayi 8 ari bo basezerewe na ho abandi 22 bahabqa ibitaro. Abakingiwe ni 8,171 bose hamwe baba 969,734.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye yashimiye Abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

Inzego z’ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 FM).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane u Rwanda rwakiriye doze z’inkingo 200,000 zo mu bwoko bwa Sinopharm rwagenewe na Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa. Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ni we washyikirije Minisitiri w’Ubuzima Dr.Ngamije Daniel izo nkingo.

Izi nkingo zije zikurikira izindi zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) u Rwanda rwakiriye icyiciro cyazo cya mbere ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yashimye Leta y’u Bushinwa ku musanzu itanze mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya COVID-19 ashima kandi n’ubufatanye bw’ibindi bihugu mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Iyi nkunga ni umusanzu w’ingirakamaro mu bikorwa byo gukingira u Rwanda rukomeje hibandwa cyane ku byiciro byibasiwe cyane mu gihugu hose.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko izo nkingo zigiye kwifashishwa mu gukingira abaturage bo mu Turere umunani tugaragaramo ubwandu bwinshi bwa COVID-19 kurusha utundi.

Ambasaderi w’ u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, yavuze ko iyi nkunga y’inkingo u Bushinwa buhaye u Rwanda ishimangira imibanire myiza ibi bihugu bifitanye, ashimangira ko u Bushinwa bushyigikiye ubushake Leta y’u Rwanda yagaragaje mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Abamaze gukingirwa mu Rwanda bagera hafi kuri miliyoni imwe, muri bo, harimo abaza imbere mu kurwanya COVID-19 n’abafite ibyago byo kuzahazwa nayo kurusha abandi.

Guverinoma y’u Rwanda irashima by’umwihariko abafatanyabikorwa barimo ibihugu n’imiryango itandukanye bakomeje gutanga inkunga y’inkingo z’inyongera.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kayonza: Umuryango "AMAHORO HUMAN RESPECT" wahuguye urubyiruko rufite...

Kuwa 21 Ukwakira 2021, Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT washinzwe n’Umuhanzi...
21 October 2021 0

Rubavu:Akarere n’abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika...

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rishya ryubatswe mu Kabirizi mu murenge...
21 October 2021 0

Nyarugenge: “Sinahora mfungisha abagabo”, ubuhamya bw’umwangavu watewe inda...

Umukobwa wo ku Muhima avuga ko yatewe inda kabiri ataruzuza imyaka 18,...
21 October 2021 0

MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga...
20 October 2021 0

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0