skol
fortebet

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 284 barayandura

Yanditswe: Saturday 12, Jun 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya ba COVID-19 babaye 284 mu gihe hashize iminsi itatu nta muntu ukira icyo cyorezo.
Uyu munsi hapfuye abantu 2, abamaze kubura ubuzima bageze kuri 370.Abahitanwe na Covid-19 barimo umugore w’imyaka 67 (i Kamonyi) n’umugabo w’imyaka 73 (i Huye). Abakirwaye ni 1,435 barimo 7 barembye.
Abantu 240,515 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 1,493 bayihawe uyu munsi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya ba COVID-19 babaye 284 mu gihe hashize iminsi itatu nta muntu ukira icyo cyorezo.

Uyu munsi hapfuye abantu 2, abamaze kubura ubuzima bageze kuri 370.Abahitanwe na Covid-19 barimo umugore w’imyaka 67 (i Kamonyi) n’umugabo w’imyaka 73 (i Huye). Abakirwaye ni 1,435 barimo 7 barembye.

Abantu 240,515 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 1,493 bayihawe uyu munsi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangiye uburyo bwo gusuzuma byimbitse ibipimo byafashwe, ibizwi nka ‘sequencing’ ngo harebwe niba nta Coronavirus yihinduranyije iri mu Rwanda cyane cyane iyabonetse mu Buhinde kuko yamaze kugaragara mu bihugu by’ibituranyi birimo Uganda na Kenya.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga cyatumiwemo impuguke zitandukanye zirimo Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana; Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umushakashatsi, Prof Dr Leon Mutesa; uharagarariye Ikigo gishinzwe Kurwanya Indwara muri Amerika, CDC, Dr. Aimee Geissler ndetse na Dr. Emmanuel Musabeyezu impuguke mu ndwara z’ubuhemekero.

Prof Leon Mutesa yavuze ku ngamba zafashwe zo gusuzuma byimbitse ibipimo by’abantu bavuye mu bihugu byagaragayemo virus zihinduranyije yagize ati “Twakoze ubushakashatsi bwitwa Sequencing, aho ugenda ukareba muri twa turemangingo ndangasano [RNA], ukareba akanyuguti ku kanyuguti.”

“Tumaze gukora ibipimo bigera hafi 331.000 mu bantu tuzi koko baturutse mu bihugu birimo izi virus zihinduranyije. Muri bo twasanze harimo abantu 31 bafite ubwoko bwa Coronavirus bwihinduranyije butandukanye bwo mu Bwongereza no muri Afurika y’Epfo.”

Yakomeje avuga ko nubwo izo virus bazibonye, abazigaragaweho bose bari baturutse hanze y’u Rwanda bafatiwe ku kibuga cy’indege bashyirwa mu kato batarahura n’abandi, ubu baravuwe barakira.

Nubwo ariko batageze mu bantu, Prof Mutesa, yavuze ko RBC iticaye ngo yeme ahubwo yagiye mu baturage gupima n’abandi benshi, kugira ngo ibipimo byabo bikorerwe isuzuma ryimbitse ‘sequencing’, harebwe niba itarabageramo. Ibyo bikorerwa ahantu hari kugaragara ubwandu bwinshi bwa Covid-19.

Gusa kugeza ubu ibipimo by’aba bantu ntibiraboneka kuko gukora ibi bizamini ntabwo iri ibintu bihita bikorwa ako kanya muri Laboratoire, ahubwo bisaba ko RBC ifatanya n’amatsinda yo hanze y’u Rwanda bakorana kugira ngo bikunde biboneke kuko bisaba ubushobozi buri hejuru.

Mu Rwanda muri rusange hari kugaragara ubwiyongere budasanzwe bwa Coronavirus, kuko mu minsi 11 gusa hamaze kwandura abantu 899.

Prof Mutesa yongeyeho ati “Kugeza ubu virus yo mu Buhinde ntabwo iraboneka mu bo twapimye. Turakomeza izo ngamba twashyizeho zo gushakisha. Gusa icyo zose zihuriyeho ni uko zandura vuba kandi zikongera umubare w’abantu banduye.”

Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari kugaragara ubwandu bwinshi kandi hakomeje gupimwa abantu batandukanye, ndetse no mu Karere ka Rubavu kubera abantu benshi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahunga iruka rya Nyiragongo.

Yongeyeho ati “RBC, abashakashatsi ndetse n’izindi nzobere mu buvuzi, turi gushyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi bushingiye ku buzima, ndetse twanashyizeho ishami rishya rishinzwe ubushakashatsi, guhanga udushya no kugaragaza imibare ishingiye kuri siyansi.”

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera mu Rwanda, kandi kugeza ubu hamaze gukingirwa bake, bigaragaza ko hakiri umubare munini w’abantu badakingiye ariyo mpamvu abantu bakangurirwa gukomeza kwirinda kuko byagaragaye ko n’abakingiwe hari abafatwa n’iyi virus nubwo bo ntacyo ibatwara ariko baba bashobora kuyanduza abatarakingiwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa