skol
fortebet

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 20 barayandura

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 09 Ugushyingo 2020,umubare w’abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda wiyongereye uba 38 nyuma y’aho abagabo babiri b’imyaka 45 bo mu karere ka Rwamagana bahitanwe n’iki cyorezo.

Sponsored Ad

MINISANTE yavuze kandi ko abantu 20 basanzwemo COVID-19 mu bipimo 1,293 byafashwe, mu gihe abandi bantu 07 bayikize.

Umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ni 5,242 naho abamaze kugikira bose hamwe ni 4,967.Abakirwaye:237.Abamaze gupfa bose ni: 38.

Abarwayi bashya b’uyu munsi bagaragaye: Kigali:1, Huye:3, Kayonza:1, Kirehe:1, Rwamagana:14

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje hari abagororwa 13 bo muri Gereza ya Ntsinda bagiye kwivuza, mu kubapima baza gusanganwa COVID-19 ku buryo ubu hari kugenzurwa uko baba baranduye no kureba niba nta bwandu bwaba buri muri iyi gereza.

Dr Ngamije yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yavuze ko muri iki gihe nubwo ubwandu budakabije ugereranyije n’intangiriro z’iki cyorezo, hari abantu bakiboneka baranduye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Biragaragara ko umuntu agenda ababona ahantu hatandukanye mu turere tw’igihugu. Hariho ingamba z’uko ahantu cyane cyane hahurira abantu benshi nka hano mu Mujyi wa Kigali, iyi weekend yose twari turi gufata ibipimo mu isoko ryo mu Mujyi wa Kigali, kwa Mutangana n’ahandi mu buryo bwo gukurikirana abantu baturutse ahantu hatandukanye kugira ngo muri bo tumenye ngo ese ni bangahe bashobora kuba bafite icyorezo cya Coronavirus.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kuri uyu wa Mbere batangiye gukurikirana mu buryo bwihariye ibipimo n’imibare iri guturuka mu Karere ka Rwamagana by’umwihariko muri serivisi ziri gukurikiranirwamo abantu baturutse muri za gereza.

Ati “Ubundi mu bitaro byose usanga dufitemo ibyumba nka bingahe twakiriramo abagororwa baba barwaye, [...] mu barwayi bahari 39 bakunze kugaragaza mu minsi yashize umuriro n’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, muri bo twabasuzumye tubonamo 13 bafite COVID-19.”

Yakomeje avuga ko ari abantu “baje bava muri gereza” nta handi banyuze bituma bikekwa ko bishoboka ko hari ikibazo cyihariye kiri muri Gereza ya Ntsinda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko COVID-19 igihari, abantu badakwiye kwirara kuko bitabaye ibyo “Guma mu Rugo ntaho turi buyicikire” kandi hari amahitamo y’uko abantu bashobora kuyirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa