skol
Kigali

Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 263 barandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 June 2021

Kuri uyu wa Gatatu, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko COVID-19 yishe abantu 4 mu Rwanda,bituma abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bagera kuri 376.


Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 263 mu gihe nta muntu mushya wakize.
Abakirwaye bageze ku 2,416 barimo 11 barembye. Abashya bakingiwe ni 113.

Abagore babiri b’imyaka 76 (i Kigali) na 73 (i Huye) n’abagabo babiri b’imyaka 59 na 48 (i Kigali) nibo bahitanwe n’iki cyorezo uyu munsi.

Minisiteri y’Ubuzima yahishuye ko mu bantu bagera ku bihumbi 390bahawe urukingo rwa COVID-19 mu Rwanda hamaze kubonekamo 400 bongeye kwandura iki cyorezo, isaba buri Muturarwanda kutadohoka mu rugamba rwo kwirinda iki cyorezo gikomeje gukwira kwira ku muvuduko udasanzwe haba mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi.

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena, mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) byagiranye n’abanyamakuru kivuga ku bwiyongere bw’ubwandu bushya bw’icyorezo cya COVID19 buri kugaragara muri iyi minsi ndetse n’ingamba zihari zo kubukumira.

Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi. ”
Yakomeje ashimangira ko icyorezo cya COVID-19 kitarashira mu gihe hakigaragara nibura umuntu umwe wanduye, kuko haba hari ibyago ko yakongeza ubwo bwandu muri bagenzi be bukaba bwakwira no mu Gihugu mu kanya nk’ako guhumbya.

Yavuze ko mu cyumweru kimwe gusa, ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku kigero cya 245%, abantu babuze ubuzima biyongereye ku kigero cya 25% n’abakenera ibitanda kwa muganga bakomeje kwiyongera buri munsi.

Ikindi kibazo gikomeye yashimangiye ni ukwihinduranya kwa Virusi ya COVID-19, avuga ko ubu hariho ubwoko bushya bwa Virusi (Delta) bwagaragaye mu bihugu by’abaturanyi, ati: “Tugomba rero gukaza ingamba tukirinda ko iyi Virusi nshya igera mu Rwanda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yagarutse ku mpamvu zirimo gutera ubwiyongere bwa COVID-19 mu Rwanda, ashimngira ko muri iyi minsi biri guterwa n’abantu batangiye kwirara bumva ko icyorezo cyarangiye

Yakomeje agira ati: “Hari abantu k bumva ko kuba baramaze gukingirwa COVID-19 batagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, bamwe bakumva ko batanakwandura. Ibi si byo kuko mu bwandu bushya bugaragara harimo n’abantu bakingiwe. Buri wese rero agomba kwirinda.”

Indi mpamvu ivugwaho kuba yarateye kwiyongera kudasanzwe kw’abantu bandura COVID-19 ni urujya n’uruza rw’abantu rwatewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu rwego rwo kugabanya ubu bwandu, hakomeje gukazwa ingamba zisanzweho mu gihugu hose hibandwa ku duce tugaragaramo ubwandu bwinshi. Akarere ka Rubavu kashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere mu rwego rwo guharanira guhangana n’ubwiyongere bw’abashya bandura.

Mu turere twa Rutsiro, Burera, Gicumbi na Nyagatare na ho hafashwe izindi ngamba zigamije kugabanya ibyago byo kurushaho gukwirakwiza icyo cyorezo. Buri muturage arasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ukombinona

    Aha harimo ka tekiniki!!!!!! Ariko mbaze niba uwakingiwe ashobora kwandura no kwanduza ubwo gukingira byaba bimaze iki? Simbisobanukiwe mumfashe kubyumva.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 0

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1

Inkingo za Malariya zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umwaka utaha izaba yatangiye gukorera mu gihugu...
8 October 2021 0