skol
Kigali

Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 352 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 September 2021

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 4 Nzeri 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu 5 mu Rwanda barimo abagore 2 n’abagabo 3.Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 1,117.

Uyu munsi abahawe dose ya 1 y’urukingo ni 23,239 mu gihe abahawe iya kabiri ari 20,840.

Abaturarwanda 890.715 nibo bamaze guhabwa doze zombi z’urukingo rwa Covid-19.

Abanduye uyu munsi ni 352 bangana na 2.8% by’abapimwe.Abasezerewe mu bitaro uyu munsi ni 10 mu gihe abahawe ibitaro babaye 5.

Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (9:00 PM).

Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by’umubare zemerewe gutwara.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0

Liberia:Umusore watoraguye $50,000 akayasubiza nyirayo yahembwe...

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18...
19 October 2021 0

"Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya...

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda...
16 October 2021 0

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1