skol
Kigali

Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 415 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 August 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu habonetse abarwayi bashya 415 ba COVID-19 mu Rwanda, bakaba bangana na 2.6 % by’ibipimo 16,143 byafashwe mu masaha 24.


Abantu bapfuye bahitanwe n’iki cyorezo ni 5, mu bitaro hasezererwa 7. Abakingiwe uyu munsi ni 31,949.Abantu bahawe urukingo rwa mbere mu Rwanda bamaze kurenga miliyoni.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko Abanyarwanda bafite imyaka iri hejuru ya 18, bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid-19 kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama uyu mwaka.

Ubusanzwe abantu bakuze n’abarwaye indwara zidakira, nibo bari bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid-19 na cyane ko ibyo byiciro byombi biri mu bifite ibyago byo kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19.

Kuba abantu bose barengeje imyaka 18 bemerewe kwikingiza, biratanga icyizere ko u Rwanda rushobora kugera ku ntego rwihaye y’uko ruzakingira 30% by’abaturage barwo bitarenze uyu mwaka.

U Rwanda kandi rufite intego yo gukingira 60% by’abaturage barwo bitarenze Kamena umwaka utaha, ku buryo ibi bizaruha ubwirinzi bwo guhashya icyorezo cya Covid-19 burundu.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1