skol
Kigali

Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 915 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 July 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, habonetse abarwayi bashya 915 ba COVID-19 mu bipimo 9,628 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abishwe n’icyo cyorezo ni 5 batumye abamaze gupfa bagera kuri 776.Abapfuye n’abagore 2 n’abagabo 3.

Uyu munsi abahawe ibitaro ni 37 mu gihe abasezerewe bakize ari 22.
Abakingiwe ni 7,565.

Minisante ivuga ko kuba hari uturere turiho "0" bidasobanuye ko nta bwandu bushya buharangwa. Bisobanuye ko mu bipimo byahafatiwe uyu munsi nta cyagaragayemo ubwandu.

Inzego z’ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize 56.6% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zigamije guhosha umuvuduko w’ubwandu bw’iki cyorezo, Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’utwo Turere muri Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown); guhera ku italiki ya 27 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2021.

Ni mu gihe hari n’indi Mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane.

Muri iki gihe cya Guma Mu Rugo, Inzego z’ubuzima zikomeje ibikorwa byo gupima no gukingira COVID-19 hagamijwe guharanira kwita ku banduye ndetse no gukumira ko ubwandu bushya bukomeza gukwirakwizwa. Ibi bikorwa byongerewemo imbaraga nyinshi mu Mujyi wa Kigali n’utwo tundi duce turi muri gahunda ya Guma Mu Rugo.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw’icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari utugari dutandukanye ubwandu bukiri hejuru ya 5% mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0

Liberia:Umusore watoraguye $50,000 akayasubiza nyirayo yahembwe...

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18...
19 October 2021 0

"Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya...

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda...
16 October 2021 0

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1