skol
Kigali

Abantu 6 basanganwe Covid-19 ikomeye ya Omicron mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 December 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye virusi yihinduranyije ya COVID19 izwi ku izina rya Omicron. Abo bantu ni abagenzi ndetse n’abahuye nabo.

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 12, gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingira kuko ari bwo buryo burambye mu kwirinda ubu bwoko bushya bwa Covid-19.

Kugeza ubu, abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ni 6.925.192 mu gihe abamaze guhabwa dose ya kabiri y’urukingo ari 4.259.242. Abamaze guhabwa dose ishimangira ni abantu 27.220.

Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa cumi na kumwe ni bwo OMS yamenyeshejwe bwa mbere iby’ubu bwoko bwa "Omicron" mu makuru yavuye muri Afurika y’epfo, bukaba bwaranatahuwe muri Botswana, mu Bubiligi, muri Hong Kong no muri Israel.

Ibihugu bimwe ubu byamaze gufata icyemezo cyo guhagarika cyangwa kugabanya ingendo z’indege ziva mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo.

Abagenzi bavuye mu bihugu 7 byo mu majyepfo ya Afrika nka Afurika y’epfo, Namibia, Zimbabwe, Botswana, Lesotho,Eswatini n’ibindi bakumiriwe henshi.

Abategetsi bo muri Amerika bafashe iya mbere bavuga ko indege ziva muri Afurika y’epfo, Botswana, Zimbabwe, Namibia, Lesotho, Eswatini, Mozambique na Malawi zitazemererwa kwinjira muri Amerika, bihuye n’ingamba mbere zari zarafashwe n’Amerika kuri ibyo bihugu.

Ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) hamwe n’Ubusuwisi, na byo byabaye bihagaritse ingendo zerekeza cyangwa ziva muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo.

Ni ibintu bisanzwe ko virusi yihinduranya uko igihe kigenda gishira. Ubwoko bushya bwa virusi buba ubwoko buhangayikishije iyo ubwo bwoko yihinduranyijemo bushobora kugira ingaruka ku buryo yanduramo, ubukana cyangwa uko inkingo zihangana n’iyo virusi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Ngamije yahaye ubutumwa bukomeye abadashaka kwikingiza...

Minisitiri w’ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko abanga kwikingiza...
13 January 2022 0

Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko abaturage bikingije urugo ku...

Umujyi wa Kigali watangije ibarura rigomba gukorwa urugo ku rundi...
13 January 2022 0

Abarimu ibihumbi 28 bazakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibarura rusange...

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo...
6 January 2022 1

Kalimba Zéphyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku...
3 January 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda umwaka...

Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette...
1 January 2022 0

Abenshi mu bari kwandura Covid-19 mu Rwanda bari gusanganwa ubwoko bwa...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yatangaje ko abari gusangwamo ubwandu bwa...
31 December 2021 1