skol
fortebet

"Abantu 6 muri 23 twasuzumye kuva ejo basanganwe Omicron"-Minisitiri w’Ubuzima

Yanditswe: Thursday 16, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abanduye Covid-19 yo mu bwoko buteye ubwoba yitwa Omicron bakomeje kwiyongera buri uko bafashe ibipimo bityo abanyarwanda bakwiriye gukaza ingamba kugira ngo idakwirakwira.

Sponsored Ad

Minisitiri Ngamije yavuze ko hari abagenzi bagera mu Rwanda bakagaragaza ko nta virusi bafite ndetse yemwe no mu Rwanda basuzumwa ntiboneke ariko nyuma y’iminsi 3 cyangwa 5 bakayisanganwa.

Minisitiri w’ubuzima Dr.Daniel Ngamije yavuze ku bantu basanzwemo Omicron,ati "Twifashishije ikoranabuhanga mu gupima iriya ndwara ya Covid mu bushobozi dufite mu gihugu,byaje kugaragara ko abantu 6 muri 23 twari twasuzumye kugeza ejo bari bafite buri bwoko bwihinduranya bwa Omicron.Icyo n’ikimenyetso kigaragaza ko nubwo abantu bashyiramo ingufu zingana gute,igihe abagenzi bakiza bapimwa bashobora gusanga nta virus bafite ariko yihishe mu mubiri wabo.Igaragara neza hashize iminsi 3 kugeza kuri 5.

Umugenzi aza yisuzumishije agaragaza ko nta covid afite ndetse akanisuzumisha ku munsi wa mbere akigera aha ugasanga ntayo afite ariko bamwe twagiye tubabona nko ku munsi wa 3 uwa 3 iyo virusi ikabagaragaraho bakiri mu kato muri za hoteli zateganyijwe kubakira."

Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe kuko iyi virusi yihinduranyije ya Omicron yamaze kurugeramo ndetse avuga ko yandura cyane nkuko biri kugaragarira mu bihugu yabanjemo.Yakomeje avuga ko iyi virusi ihora itungurana bityo tugomba kwirinda kwirinda kugira umubare munini cyane w’abanduye.

Min.Dr Daniel Ngamije yagize ati " Dukwiriye kwirinda ko twagira umubare w’abantu benshi bakwandura kuko ibintu bihinduka umunsi ku wundi. Ntago dushaka gukinisha umuriro ngo twitware uko dushatse ngo iyi virus ntikaze.Ibyayo ubimenya iyo yihinduranyije ugasanga irakaze mu mubiri,abantu bararembye.Nubwo Guverinoma yiteguye gukora ibyo ishinzwe mu kwita ku barwayi b’indembe nkuko twabigaragaje ubwo twari dufite Delta Variant.

Nanone iyo witeguye ntugomba gushaka icyuho cyatuma ibintu bikugeza ku gipimo utabasha gukontorora.Icya mbere ufata ingamba zo kwirinda noneho abazarwara nitugira ibyago ikaza gukara ikabarembya tukabavura.Ntibigomba kuba intandaro zo gutuma abantu banga kubahiriza amabwiriza nkuko yatanzwe na Guverinoma.Bagomba kuyubahiriza uko yakabaye kugira ngo twirinde ikwirakwira ry’iki cyorezo."

Mu minsi ishize icyorezo cya Covid-19 cyari cyagabanutse mu Rwanda ariko imibare iri kugenda izamuka bitewe n’impamvu nyinshi zirimo kudohoka ku mabwiriza n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa