skol
Kigali

Abantu 8 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 227 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 September 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru, COVID-19 yahitanye abagore 4 n’abagabo 4 batumye abamaze gupfa bose mu Rwanda baba 1,172.

Abarwayi bashya babonetse ni 227 bangana na 1.9% y’ibipimo 11,795 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Uyu munsi abasezerewe mu bitaro ni 6 mu gihe 4 babyinjiyemo. Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 25 388 mu gihe abahawe doze ya 2 na bo ari 20 486.

Abamaze gukingirwa muri rusange ni 1,808,973 barimo 974 140.

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC), cyatangaje ko abantu batakingiwe Covid-19 baba bafite ibyago byikubye inshuro 11 byo kwicwa nayo ugereranyije n’abakingiwe.

Ni mu gihe abo bantu batakingiwe baba bafite ibyago byikubye inshuro 10 byo kurembywa n’iyo ndwara bakajya mu bitaro ugereranyije n’abakingiwe.

Byavuye mu nyigo yakozwe n’icyo kigo, igakorerwa ku bantu 600 000 barwaye Covid-19 muri Leta 13 mu zigize Amerika. Byakozwe hagati ya Mata uyu mwaka na Nyakanga.

Umuyobozi wa CDC, Dr. Rochelle Walensky, yavuze ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ari igihamya cy’uko inkingo zifite akamaro gakomeye.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko umuntu utarakingiwe aba afite ibyago byikubye kane byo kwandura Covid-19 ugereranyije n’uwakingiwe.

Ni ubushakashatsi bwagiye hanze mu gihe hari abantu bagera kuri miliyoni 75 muri Amerika batarajya kwikingiza.

Byatumye kuri uyu wa Kane Perezida Joe Biden afata ingamba zidasanzwe zo kugira itegeko kwikingiza ku bakozi ba Leta kugira ngo benshi babyitabire.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 0

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1

Inkingo za Malariya zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umwaka utaha izaba yatangiye gukorera mu gihugu...
8 October 2021 0