skol
Kigali

Abantu 8 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 554 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 August 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere,abantu 8 bahitanwe na Covid-19 byatumye abamaze gupfa bagera kuri 898.Abapfuye n’abagore 4 n’abagabo 4.

Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 554 ba COVID-19 mu bipimo 7,563 ku Rwanda. Uyu munsi hakingiwe abantu 27,240 bashya. Abasezerewe babaye 8 mu gihe abahawe ibitaro ari 13.

Ku wa 30 Nyakanga 2021, Guverinoma y’u Rwanda yavanyeho Gahunda ya Guma Mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Ni mu gihe indi Mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, yo ikomeje kubahiriza ayo mabwiriza, na ho ahandi hose ingendo zikaba zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw’icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari Utugari dutandukanye ubwandu bukiri hejuru ya 5% mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0

Liberia:Umusore watoraguye $50,000 akayasubiza nyirayo yahembwe...

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18...
19 October 2021 0

"Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya...

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda...
16 October 2021 0

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1