skol
Kigali

Abantu 8 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 570 barayandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 August 2021

Kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Kanama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje abarwayi bashya 570 b’icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva cyagera mu Rwanda ugera ku 85,201 barimo abakabakaba 75,000 bamaze gukira n’abagera ku 9,000 bakirimo kwitabwaho n’abaganga.

Aba barwayi bashya babonetse mu bipimo 13,261 bakaba bari ku gipimo cy’ubwandu kiri ku kigero cya 4.3%, mu gihe n’abapfuye uyu munsi ari 8 barimo abagore 4 n’abagabo 4 bagejeje umubare w’abamaze gupfa ku 1,056.

Abo bagore bapfuye barimo uw’imyaka 77 w’i Muhanga, uwa 65 w’i Burera, uwa 46 w’i Ngoma, n’uwa 29 w’i Musanze. Ni mu gihe abagabo barimo uw’imyaka 96 w’i Muhanga, uwa 87 w’i Nyamasheke, uwa 78 w’i Nyamagabe, n’uw’imyaka 39 w’i Rwamagana.

Uyu munsi abarwayi 12 basezerewe mu bitaro, mu gihe abashya bahawe ibitaro ari 18 mu gihe mu bakirwaye 44 ari bo barembye.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1