skol
Kigali

Abantu 9 bahitanwe na Covid-19 abandi 577 barayandura mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 July 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru, abantu 9 babuze ubuzima kubera icyorezo cya Covid-19,batumye abamaze gupfa bagera kuri 560.Abapfuye n’abagore batandatu b’imyaka 73, 65, 50, 40 (Kigali), 71 (Musanze) & 27 (Karongi) n’abagabo batatu b’imyaka 68 (Kigali), 53 (Kamonyi) & 38.

Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 577 b’icyorezo cya COVID-19 batumye abamaze gutahurwa bagera ku 48,244.

Abakize bashya babaye 517, mu gihe abakirimo kwitabwaho n’abaganga ari 15,161 brimo 64 barembye.

Abantu 253,087 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 74 bayihawe uyu munsi.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo cyakajije umurego ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda guhurira ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zigamije guhosha umuvuduko w’ubwandu bw’iki cyorezo, aho ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ndetse n’izihuza Uturere zabaye zihagaritswe, n’amasaha yo kuba abantu bakiri mu ngendo zitandukanye akarangirana na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1