skol
Kigali

Abantu 9 bahitanwe na Covid-19 kuri uyu wa Gatandatu buzuza abantu 90 bapfuye mu cyumweru kimwe mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 July 2021

Kuri uyu wa Gatandatu hatangajwe abantu 9 bishwe na COVID-19 mu Rwanda, abarwayi bahawe ibitaro ni 35 bujuja umubare w’abantu 90 bapfuye mu cyumweru kimwe mu Rwanda.


Abapfuye kuri uyu wa Gatandatu barimo abagore batandatu, umwe w’imyaka 81 w’i Huye, ab’i Kigali barimo uw’imyaka 81 na 65, aba 80 na 76 b’i Karongi n’uwa 65 w’i Musanze. Abandi bapfuye ni abagabo batatu barimo uw’imyaka 88 w’i Musanze, uwa 49 w’i Kigali n’undi wa 39 w’i Huye.

Kuva iki cyorezo cyagera mu gihugu, abo kimaze guhitana ni 727. Ku rundi ruhande, abarembye nabo bakomeje kwiyongera nk’aho mu minsi irindwi ishize, 252 bashyizwe mu bitaro barimo 35 bo kuri uyu wa Gatandatu.

Umujyi wa Kigali ni wo ukomeje kugaragaramo ubwandu buri hejuru aho nibura mu bantu ibihumbi 100, usangamo 367 banduye mu gihe mu tundi turere aba ari 47 naho mu gihugu muri rusange ari 78.

Igipimo cy’ubwandu mu minsi irindwi ishize cyari kuri 6,8% mu gihe kuri uyu wa Gatandatu cyari kuri 4,4%.

Kuri uyu wa Gatandatu, abakingiwe Covid-19 bahawe dose ya mbere ni 2.205 mu gihe abamaze gukingirwa neza (bahawe dose ebyiri) ari 425.387.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu minsi irindwi ishize ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda hose bwari ku kigero cya 78/100,000 hagendewe ku bipimo byafashwe muri iyo minsi byagaragaje ubwiyongere budasanzwe aho buri munsi hagaragaraga abarwayi bashya batari munsi ya 900.

Ubwandu bushya bwabonetse buri ku kigero cya 367/100,000 muri Kigali na 47/100,000 mu bindi bice by’Igihugu.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1