skol
fortebet

Abantu bane bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 814 barayandura

Yanditswe: Tuesday 29, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bane bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 431.Abahitanwe n’iki cyorezo n’bagore babiri b’imyaka 104 (i Kigali) na 66 (i Rubavu) n’abagabo babiri b’imyaka 58 (i Rubavu) na 57 (i Huye).

Sponsored Ad

Uyu munsi handuye abantu 814 aho Umujyi wa Kigali wabonetsemo abanduye benshi bagera kuri 187.Abakize: 182.

Abakirwaye bageze ku 10,495 barimo abantu 36 barembye.Uyu munsi nta wakize, ijanisha ry’abamaze gukira rigeze kuri 71.3%.

Abantu 249,526 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 400 bayihawe uyu munsi

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo cyakajije umurego ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda guhurira ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 yikubye inshuro enye mu gihe abarwayi bakenera kongererwa umwuka kwa muganga bikubye inshuro 10 muri uku kwezi kwa Kamena 2021, mu gihe n’abarwayi bari mu bigo byihariye bavuye kuri 20 babarwaga muri Gicurasi bagera ku 127 uyu munsi.

Ubwo bwiyongere bwaturutse ku mpamvu zitandukanye, ariko inzego z’ubuzima zisanga muri izo mpamvu harimo kuba abantu bamwe banduzwa n’abo basabana batabakekaho icyo cyorezo, bikarangira babakongeje maze na bo bakajya gukongeza ababari hafi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije yasobanuye ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera ingamba kuzari zafashwe mu guhangana n’icyo cyorezo mu rwego rwo kwirinda ko ingufu zashyizwe muri urwo rugamba ziba imfabusa.

Yavuze ko ibyemezo bishya byafashwe bikubiye mu kugabanya urujya n’uruza rw’abantu rwo ntandaro yo gukwirakwiza byihuse icyo cyorezo. Ni cyo gituma amabwiriza yafashwe atuma habaho kugabanyuka kw’ingendo ndetse no kugabanya amasaha abantu bahura, ku mpamvu zitandukanye.

Amasaha yongeye kugabanywa kuva saa kumi n’ebyiri (6:00PM) kugera saa kumi za mugitondo (4:000AM), ibyo ngo bikaba bifite uruhare mu kugabanya amasaha y’umugoroba aho abantu bahurira mu busabane buviramo abatari bake kwandura.

Yakomeje agira ati: “Ikindi hari amateraniro atandukanye mwabonye ko harimo ibirori, cyane cyane ibikunda kubera mu ngo, kuko twakunze cyane kubivuga abantu ntabwo barumva yuko iki cyorezo utapfa kugisoma mu maso y’umuntu uje kugusura. Umuntu ashobora kuza yaranduye ari umwe umuryango wose agasiga awanduje.”

Yakomeje agira ati: “Ayo makoraniro rero n’amateraniro, icyemezo cyafashwe ko tuyahagarika kuko ntabwo tuzi uko abo duhura na bo bahagaze. Ikindi abantu bahurira mu nzego z’imirimo mu kazi, haba ari abikorera ku giti cyabo cyangwa se no mu nzego za Leta mwabonye ko mu byemezo byafashwe harimo guhagarika ako kazi cyane cyane mu nzego za Leta keretse abakora imirimo ya ngombwa.”

Inama na zo zirabujijwe kuko mu nama usanga na ho ari urujya n’uruza rw’abantu, amashuri na kaminuza na yo arafunze, insengero na zo ni uko by’umwihariko mu turere twibasiwe bikabije.

Minisitiri Dr. Ngamije yibukije ko uko impuguke mu by’ubuzima zigenda zisobanukirwa na COVID-19 zasanze ko ishobora gukwirakwizwa byoroshye ahantu hatagera umwuka mwinshi nko mu nzu zifunganye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa