skol

Abanya-Kigali bazindukiye muri ‘Car Free Day’ yahujwe no kurwanya SIDA

Yanditswe: Sunday 13, Jul 2025

featured-image

Kuri iki Cyumweru, tariki 13 Nyakanga 2025, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi bo mu nzego zitandukanye n’abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga kuri Virusi itera SIDA, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yahujwe no kurwanya iyi ndwara iri mu zihitana benshi muri Afurika.

Kuva tariki ya 14 kugeza ku wa 17 Nyakanga 2025, u Rwanda ruzakira Inama mpuzamahanga yiga kuri Virusi Itera SIDA (IAS 2025).

Nk’uko bimaze kumenyerwa, buri nshuro ebyiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu turere dutatu tuwugize.

Kuri iki Cyumweru abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.

Mu bayitabiriye harimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abashyitsi bazitabira iyi nama.

Uretse gukora siporo, abayitabiriye kandi baboneraho umwanya wo kwipimisha indwara zitandukanye ziganjemo izitandura. Kuri iyi nshuro kandi banashishikarijwe kwirinda Virusi itera SIDA.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yasabye urubyiruko kwirinda SIDA, aho kugira ngo ruzajye ku miti ubuzima bwose mu gihe yaba itaruhitanye.

Ati “Hari abazi ko SIDA yacitse ariko iracyahari ndetse bamwe mu rubyiruko ntibayibonye igikomeye kubera ibyakozwe ariko bigaragara ko iri kugenda igaruka.”

“Turashishikariza urubyiruko kwirinda iyi ndwara kuko idakira kugeza ubu, rwitwararika aho kugira ngo ruzajye ku miti ubuzima bwose.”

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, izafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.

Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa