skol
fortebet

Minisitiri Bizimana yagaragaje ibikenewe kugira ngo ubumwe n’Ubwiyunge buganze mu banyarwanda

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko u Rwanda rukataje muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ubu Abanyarwanda basaga 94.7 bemera ko Ubumwe n’Ubwiyunge bwagezweho.
Ibi yabigarutseho uyu munsi,tariki ya 28 Gashyantare 2023, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano agaragaza ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda.
Ati"Igipimo cyakozwe n’abashakashatsi cyakozwe muri 2020,cyerekana ko Abanyarwanda 94.7 % bemera ko ubumwe (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko u Rwanda rukataje muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ubu Abanyarwanda basaga 94.7 bemera ko Ubumwe n’Ubwiyunge bwagezweho.

Ibi yabigarutseho uyu munsi,tariki ya 28 Gashyantare 2023, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano agaragaza ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda.

Ati"Igipimo cyakozwe n’abashakashatsi cyakozwe muri 2020,cyerekana ko Abanyarwanda 94.7 % bemera ko ubumwe bwagezweho ndetse bakabufata nk’inshingano bageraho ku bufatanye nta gahato."

Yavuze ko gahunda eshanu zirimo Ndi Umunyarwanda, Uburezi budaheza, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero, Girinka zishimirwa n’Abanyarwanda hejuru ya 98%.

Imiyoborere myiza,umutekano no kugira amahirwe angana nuburenganzira kuri bose byishimirwa ku gipimo kiri hejuru ya 93%.

Yavuzeko ikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ari ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka ariko ntishire.

Minisitiri Bizimana yavuze ko urubyiruko rwagaragayeho iyi ngengabitekerezo muri 2021 ari abantu 57 muri 184 bakurikiranwe mu gihe cyo kwibuka uwo mwaka.

Mu gihe cyo kwibuka muri 2022,Ingengabitekerezo ya jenoside yagaragaye ku rubyiruko 44 mu bantu 179 bakurikiranwe.

Mu myaka itanu ishize,Ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5 %.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu ngamba zubakiye ku muco no ku muryango zafasha u Rwanda mu rugendo rwo gushimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’abanyarwanda harimo ko:

Hakenewe gukomeza ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu gihugu no mu mahanga kandi mu nzego zose

Kuvugurura itorero ry’umudugudu no gushyira itorero mu ifatanyabikorwa rya buri mwaka muri buri rwego.

Hakenewe gutegura neza abarimu b’amateka n’uburere mboneragihugu no kwigisha amateka mu mashami yose y’amashuri makuru na kaminuza kugira ngo umunyarwanda wese uyarangijemo abe ayafitemo ubumenyi.

Amadini,amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere bakwiriye kwigisha abayoboke babo amateka no kubasobanurira ibibazo byo mu karere bigira ingaruka ku Rwanda.

Hakenewe uruhare rw’ababyeyi mu gutoza abana babo indangagaciro nk’ubuvandimwe,ubufatanye,ubwizerane,ubworoherane,ubushishozi,ukuri,ubutwari ishyaka,ishema,ubupfura,ubunyangamugayo n’izindi no kubwiza abana ukuri ku mateka nyayo y’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa